Kubera Covid-19, yasezeye uburaya yari amazemo imyaka icumi (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yatangarije IGIHE ko yahisemo gusezera ku mwuga wo kwigurisha bitewe n'uko yasanze nta cyiza cyawo mu gihe cyose yamaze awukora.

Avuga ko akiri indaya, yari abayeho nabi bitewe n'ibibazo bitandukanye yagendaga ahura nabyo, birimo kwamburwa amafaranga yakorewe, guhohoterwa, gutakarizwa icyizere ndetse no gufatwa nk'igicibwe.

Mu gihe cya Covid19, Uyu mugore yaje kwicara arisuzuma asanga mu myaka yose yamaze akora uburaya nta kintu gifatika yabukuyemo, ahitamo kubireka ahubwo agashaka undi mwuga yakora umwubahisha kandi ukanamuteza imbere mu buryo bw'amikoro, dore ko ari n'umubyeyi.

Yagize ati 'Covid-19 itaragera mu Rwanda nakoraga umwuga w'uburaya, aho itangiriye rero ubuzima bwarahindutse abagabo barabura, mpindura ibitekerezo. None se ko amafaranga nayabonaga nagiye mu muhanda none se ubu wayabona ute ibintu byarahindutse.'

Nyuma yo kubura abagabo, yatekereje ikindi yakora kugira ngo abeho neza, kandi akishimira ko yakibonye cyo gucuruza udupfukamunwa, aho ashobora kunguka nibura amafaranga 1 000 Frw ku munsi.

Yavuze ko yaje guhura n'umugiraneza akamugurira udupfukamunwa two gucuruza, ari na cyo cyabaye igishoro cye. Kugeza ubu, yishimira ko ashobora kugaburira abana be indyo yuzuye kandi akaba amaze kwigirira icyizere cyo kubaho, atandavuye.

Ati 'Ubu mbayeho neza kuko mbasha kwiyishyurira inzu. Nk'ubu nishyuye amezi abiri kandi yose ntarashira, ikindi mbasha kurya icyo nshaka njye n'abana kandi n'abantu basigaye banyishimiye bitandukanye na mbere.'

Yakomeje avuga ko amafaranga yo mu buraya ntacyo yamumariye bitewe n'uko atari amafaranga ahoraho, kandi akayasesagura cyane.

Yashimangiye ko amaze kwitinyuka, ku buryo asigaye akora akunguka ndetse akaba afite inzozi zo kuzavamo umucuruzi ukomeye nyuma yo kuva mu buraya.

Muri rusange, uyu mugore avuga ko yashimishijwe cyane n'uko mu gihe yamaze mu buraya, atabukuyemo indwara ya Sida. Anagira bagenzi be inama yo kureka uburaya, kuko ari umwuga udahesha agaciro uwukora.

Uyu mubyeyi yavuze ko ibihe yanyuzemo umwaka ushize byatumye ahindura ibitekerezo, ava mu buraya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yasezeye-ku-buraya-yari-amazemo-imyaka-10-agana-iy-ubucuruzi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)