Kuki amasengesho yacu yose adasubizwa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Data wo mu ijuru Uwiteka ashimishwa no kumva amasengesho tumubwira tubikuye ku mutima. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma adasubiza amasengesho yacu. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusenga? Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga

'Mu gihe usenga ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.' Matayo 6:7.

Uwiteka ntashaka ko tuvuga amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa ngo tuyasome aho yanditse. Ahubwo yifuza ko tumubwira ibituvuye ku mutima. Tekereza nawe inshuti yawe igiye ikubwira ibintu bimwe buri munsi. Inshuti nyakuri nta cyo zihishanya. Iyo dusenga tuvuga ibituvuye ku mutima, bigaragaza ko Data wo mu ijuru ari inshuti yacu.

'Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi.' Yakobo 4:3.

Birumvikana ko Imana itasubiza amasengesho yacu, mu gihe dusenga dusaba ibintu bidakwiriye. Urugero, Bibiliya itubuza kugira umururumba cyangwa kwemera imana y'amahirwe (Yesaya 65:11; Luka 12:15). None se umuntu ukina urusimbi aramutse asenze Imana ayisaba gutsindira amafaranga, ubwo Imana yasubiza iryo sengesho? Birumvikana ko itasubiza isengesho nk'iryo. Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba gusenga duhuje n'uko Bibiliya ibivuga.

'Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, n'isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.' Imigani 28:9.

Mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyasubizaga amasengesho y'abantu batumviraga amategeko yayo (Yesaya 1:15, 16). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kumvira amategeko yayo. None se byagenda bite niba hari amakosa twigeze gukora? Ese bishatse kuvuga ko Uwiteka atazigera atwumva? Oya rwose! Nitwicuza ibyaha twakoze kandi tugakora uko dushoboye ngo dushimishe Imana, izatubabarira.â€"Ibyakozwe 3:19.

'Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.'Abaheburayo 11:6.

Ntidusenga kugira ngo twumve tumerewe neza gusa mu gihe duhanganye n'ibibazo. Ahubwo tunasenga kugira ngo tugaragaze ko twizera Imana kandi ko tuyikunda. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati: 'Nitudakomeza gusaba dufite ukwizera, ntitukibwire ko hari ikintu icyo ari cyo cyose tuzahabwa na Uwiteka' (Yakobo 1:6, 7). Niba twifuza kugira ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya dushyizeho umwete, kugira ngo tumenye Imana neza. Nitubigenza dutyo, tuzamenya ibyo Imana ishaka kandi nidusenga tuzaba twizeye ko yumva amasengesho yacu.

source: amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kuki-amasengesho-yacu-yose-adasubizwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)