Kuki mu Rwanda bigoye ko umuntu yakurikiranwa adafunze? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amategeko ateganya ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze, uretse igihe hari impamvu zikomeye zirimo kuba bikekwa ko ashobora gutoroka, kuba umwirondoro we utazwi neza cyangwa ushidikanywaho n'ibindi. Ibi bivuze ko gukurikiranwa umuntu afunze atari cyo cyemezo cy'ibanze ku muntu ukurikiranywe.

Imibare itangazwa n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2020, mu birego 141 701 bwakiriye, bwarekuye abantu 8 347 batanze ingwate cyangwa bashyiriweho andi mabwiriza bakurikiranwa badafunze, naho abagera ku 33 395 bakurikiranywe bafunze, mu gihe abandi 16 366 barekuwe n'ibirego byabo bigashyingurwa.

Iyo mibare igaragaza ko abakurikiranwa bafunze baruta abakurikiranwa bari hanze, batanze ingwate cyangwa bagashyirirwaho andi mabwiriza.

Mu kiganiro The Square cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 10 Gashyantare 2021, abatumirwa b'iki kiganiro, barimo Me Nkundabarashi Moïse n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, baganiriye kuri iyi ngingo.

Me Nkundabarashi yavuze ko gukurikirana umuntu adafunze ari ingingo iteganywa n'amategeko, bikaba n'uburyo buhendutse kurusha ubwo gukurikirana umuntu afunzwe bityo ko bushobora gukoreshwa kurusha uko bimeze magingo aya.

Yagize ati 'Ku birego byinshi usanga bavuga ngo, oya ugomba gufungwa by'agateganyo kubera ko dutekereza ko ushobora gutoroka. Icya kabiri ni igihe tutizeye neza ko uzaboneka mu gihe tuzaba tugukeneye. Inshuro nyinshi ni izo mpamvu zitangwa.'

Yongeyeho ati 'Gufata umwanzuro wo gutoroka ku muntu ukurikiranywe, ntabwo ari icyemezo cyoroshye, ni cyo izi nzego zikwiye kumva neza, ntabwo ari icyemezo cyoroshye ko umuntu avuga ati ndatorotse, by'umwihariko ku muntu usanzwe ufite ibyo akora bifatika mu gihugu.'

Me Nkundabarashi yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukomeza gahunda ituma abantu bakurikiranwa badafunze, ahubwo bagashyirirwaho amabwiriza bakurikiriza, harimo no kuba bakwishyura ingwate, kwambikwa utwuma twerekana aho baherereye, ubundi bagakurikiranywa bari hanze.

Ati 'Mu bisubizo bikwiye gufatwa harimo nko kuvuga ngo umuntu ararekurwa ashyirirweho amabwiriza, nk'urugero akabwirwa ko atemerewe gusohoka muri Kigali, umuntu ashobora kurekurwa agashyirwaho akuma kerekana aho aherereye, umuntu ashobora kurekurwa agasabwa kwishyura ingwate. Ibi biteganywa n'amategeko.'

Yongeyeho ati 'Ariko uzasanga n'abantu basaba gushyirirwaho izi ngwate bakarekurwa, ariko ugasanga barabwirwa ngo ibi bikwiye kugenzurwa n'umucamanza akaba ari we ubifatira umwanzuro uko abishaka. Hari igihe usanga umuntu abyangiwe bitewe n'uko gusa umucamanza atekereza ati 'uyu nguyu ntakwiriye kurekurwa''.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, yavuze ko hari amategeko menshi mpuzamahanga ateganya ko umuntu agomba gukurikiranywa adafunze, keretse gusa habayeho irengayobora bitewe n'icyaha akurikiranyweho.

Amategeko yo mu Rwanda nayo ni ko abiteganya kuko ngo gufunga umuntu by'agateganyo bikorwa hubahirijwe amategeko.

Yagize ati 'Iyo RIB itaye umuntu muri yombi, iba ifite iminsi itanu yo gukora iperereza igatanga dosiye mu bushinjacyaha, ubushinjacyaha na bwo bukagira iminsi itanu, nyuma hakaza icyifuzo cy'ubushinjacyaha cyo gufunga uwo muntu by'agateganyo mu minsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.'

Nkusi yavuze ko gufata icyemezo cy'uko umuntu akurikiranwa adafunze bitoroshye, kuko hari ubwo ashobora gutoroka ubutabera cyangwa akabangamira iperereza, bityo iki cyemezo kikaba kigomba kwiganwa ubushishozi kugira ngo umuntu yemererwe gukurikiranwa adafunze.

Ingingo ya 66 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, rivuga ko ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa adafunze. Gusa nanone ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha gishobora guhanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka ibiri.

Icyakora iyo igihano giteganyijwe kitageze imyaka ibiri, ariko kitari munsi y'amezi atandatu, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo atinya ko yatoroka ubutabera, umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho.

Ashobora kandi kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy'umucamanza, mu gihe ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo yotse igitutu abatangabuhamya n'abakorewe icyaha cyangwa ngo habe habayeho ubwumvikane hagati y'abakurikiranywe n'ibyitso byabo.

Iyo ngingo kandi ivuga ko iryo fungwa riba rigaragara nk'aho ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, ku buryo inzego z'ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, kandi bigatuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

N'ubwo ukurikiranyweho icyaha ashobora gufungwa by'agateganyo mu gihe gishobora no kugera ku mezi atandatu, iyo urukiko rumugize umwere nyuma yaho, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko amategeko y'u Rwanda nta ndishyi z'akababaro amuteganyiriza, n'ubwo hari ababona ibi bidakwiriye kuko uwo muntu yakabonye impozamarira y'icyo gihe yamaze afunzwe kandi arengana.

Me Nkundabarashi Moïse avuga ko uburyo bwo gukurikirana umuntu adafunze bushoboka mu Rwanda
Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko kugarura umuntu wahunze bitoroshye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-mu-rwanda-bigoye-ko-umuntu-yakurikiranwa-adafunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)