Bikubiye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze n'iyi miryango, yatangaje ko ibi bikorwa byatangiye tariki 23 Gashyantare bikazasozwa tariki 05 Mata 2021.
Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti 'Turinde amateka yacu, twubaka u Rwanda twifuza', biri mu byiciro bitatu ari byo ; kwita ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batishoboye, kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo ndetse ikiciro cyo Gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abarokotse Jenoside.
Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel agira ati 'Guhangana n'ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uguhozaho. Guhangana n'abayipfobya bakanayihakana nabyo ni uko. Nk'urubyiruko rero urwo rugamba rutureba kugira ngo tuzabe mu Gihugu gitekanye. Dufatanye twese kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 dukomeye kandi dufatanye mu bikorwa bitandukanye bya AERG - GAERG Week.'
Ibi bikorwa bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 dore ko bibaye u Rwanda ruri muri ibi bihe bitoroshye.
Ni ibikorwa kandi bije mu gihe mu Rwanda no hanze yarwo hakomeje kugaragara abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishij Imbuga Nkoranyambaga.
Mu ntangiro z'uku kwezi kwa Gashyantare 2021, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yashyize hanze itangazo riburira bariya bantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari amategeko abihana.
Muri uku kwezi kandi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha birimo icyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside.
Uyu mugore ubu uri mu maboko y'Ubushinjacyaha, mbere yo gutabwa muri yombi yatambukije ibiganiro kuri Youtube byavuzweho gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nk'aho yavuze ko imibiri y'abayizize yabaye nk'icuruzwa.
Amateka ya AERG na GAERG n'ibikorwa byabo
Mu mwaka w'1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, hashinzwe Umuryango w'Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi witwa AERG (Association des Elevés et Etudiants Rescapés du Génocide). Umuryango waje kwaguka ugera mu zindi kaminuza, amashuri makuru, n'ayisumbuye yo hirya no hino mu Gihugu.
Mu mwaka wa 2003, imfura mu bashinze AERG bashinze Umuryango w'Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide).
Intego nyamukuru y'iyi miryango yombi ni uguhangana n'ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko haremwa imiryango mishya (Famille) hagamije komorana ibikomere nk'abagize iyi miryango ndetse n'abandi barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ; gusigasira imibereho yabo no kubaka u Rwanda ruzira jenoside, ivangura n'andi macakubiri ayo ariyo yose aho.
Kuva ibikorwa bya AERG â" GAERG Week byatangira ku wa 07 Werurwe 2015, hubatswe amazu 38, hatunganyijwe uturima tw'igikoni turenga 1000, hatanzwe inka z'ineza 39 zirimo izagabiwe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, izahawe abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu n'abitandukanije n'abicanyi mu gihe cya Jenoside bahisha Abatutsi.
Hanasukuwe inzibutso mu bice bitandukanye by'Igihugu ndetse hatanzwe ibiganiro bitandukanye bikomeza kandi bigategura umuryango nyarwanda kwinjira mu gihe cyo kwibuka bakomeye.
UKWEZI.RW