Kuzamura ireme ry'uburezi no gukoresha neza umutungo: Imigabo n'imigambi Prof Lyambabaje yinjiranye muri UR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje Prof Lyambabaje nk'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda. Ni nyuma y'uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by'agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare nibwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Musafiri Papias Malimba na Prof Lyambabaje. Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine.

Muri uyu muhango Dr Musafiri Papias Malimba yagaragarije Prof Lyambabaje byinshi Kaminuza y'u Rwanda imaze kugeraho kuva yashingwa mu 2013 biturutse mu guhuza Kaminuza za Leta zitandukanye.

Uretse ibyagezweho Dr Musafiri yanagaragarije uyu muyobozi mushya wa UR ko afashe inshingano muri kaminuza irimo imbogamizi zitandukanye zirimo izatewe n'icyorezo cya COVID-19 ndetse n'izijyanye n'imicungire mibi y'umutungo nk'uko byagiye bigaragazwa n'Umugenzuzi Mukuru w'Imiari ya Leta.

Prof Lyambabaje yavuze ko ashimira Leta y'u Rwanda kuba yaramugiriye icyizere ikamuha kuyobora Kaminuza y'u Rwanda.

Ati 'Twishimiye kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Guverinoma y'u Rwanda barasanze kaminuza ishobora kuyoborwa n'Umunyarwanda kandi muri abo Banyarwanda nkagira amahirwe bakaba ari njye bahitamo kuba nabikora.'

Yakomeje avuga ku kibazo cy'ireme ry'uburezi riri hasi rikunzwe kugarukwaho mu Rwanda, avuga ko hamwe n'abandi bazakora uko bashoboye bagakomeza kuryubakiraho muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ati 'Iyo uganiriye n'umuntu aha hanze abantu barakubwira bati ese ko tubona abanyeshuri barimo kurangiza muri Kaminuza basa naho batari ku rwego rw'abarangizaga kera, sinzi niba ari amakabyankuru ariko icyo tugomba kuvuga ni uko uko ibihe bisimburan, uko ikoranabuhanga rihinduka tugomba kubikoresha mu buryo bushoboka bwose kugira ngo umuntu arangize azi gukoresha iryo koranabuhanga mu kurangiza inshingano mu kazi ari naho usanga abakoresha bavuga bati umuntu arangiza atazi kwandika ibaruwa.'

'Gukomeza kubaka ireme ry'uburezi ni kimwe mu bintu bikomeye dukwiye kubakiraho ariko tukanabyubaka dushaka ko ubushakashatsi bugira uruhare mu gufasha abigisha n'abigishwa kugira ubumenyi bugezweho kuko nicyo burya ubushakashatsi bumaze.'

Mu bindi yavuze azitaho harimo imikoreshereze myiza y'umutungo wa Kaminuza. Ati 'Ikindi ni ibijyanye n'umutungo ni ngombwa ko dukorana n'Umugenzuzi mukuru wa Leta, dugakorana n'abakozi hano muri Kaminuza tugakorana n'izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ibishoboka byose bigomba kujya mu buryo bikorwe."

Yakomeje ati "Kuko nk'uko nababwiraga iyo ukoresha amafaranga avuye mu misoro yatanzwe, ukumva ko ya mafaranga wampaye ngo nigishe abana nayakoresheje ibindi bitandukanye, ni uburenganzira bwawe ubinyujije ku Mugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta kuza kumbaza uti bite ko ibyo twasezeranye atari byo ukora."

Mu kurushaho gukoresha neza umutungo wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje yavuze ko bazongerera ubumenyi itsinda rishinzwe ubugenzuzi bw'imari imbere muri kaminuza kandi bakagerageza kumvisha abagenzura n'abagenzurwa uburyo akazi gakorwa neza.

Mu bindi Prof Lyambabaje yavuze azitaho cyane harimo gukorana na Kaminuza zigenga aho abarimo bo muri Kaminuza y'u Rwanda bashobora kuzajya bahugura abo muri iri zigenga, aho kugira ngo bajye kwigishayo, gukorana n'ibigo by'ubushakashatsi haba mu Rwanda no mu karere, kuzamura imikino n'ibikorwa biteza imbere umuco muri kaminuza.

Yavuze ko kandi bazareba uburyo Kaminuza y'u Rwanda yakongera gukorana n'abahoze ari abarimu bayo ariko nyuma bakajya gukora muri Guverinoma cyangwa ibindi bigo bitandukanye ku Isi yose, kugira ngo bagaruke nibura bajye batanga umusanzu wabo mu kwigisha abanyeshuri barangiza mu byiciro bihanitse bya kaminuza no gukora ubushakashatsi.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko nka Guverinoma y'u Rwanda bifuza ko Prof Lyambabaje yazakomeza kuzamura iremere ry'uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda kandi ikagira uruhare mu gukora ubushakashatsi buzana impinduka mu kubaka ubukungu.

Ati "Kaminuza y'u Rwanda ifite icyerekezo n'intego bihari bisobanutse bigaragara, aje kubikomeza ariko cyane cyane nk'uko twabivuze, ni kenshi mwagiye mwumva kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubumenyi rero butangwa n'uburezi kandi Kaminuza y'u Rwanda ni nini […] bivuze ko initezweho gutanga umusaruro ariko cyane cyane turifuza ko habaho no kuzamura ireme ry'Uburezi ariko igakora n'inshingano zo gukora ubushakashatsi, turifuza ko iba kaminuza ikora ubushakashatsi bugira impinduka buzana mu kubaka bwa bukungu."

Prof Lyambabaje yavutse mu 1960. Yize muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) muri Canada.

Ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n'Imibare kuko afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu Mibare, yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Yabaye muri Guverinoma y'u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi, ubukerarugendo n'inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n'amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n'ubucuruzi ndetse by'umwihariko n'iy'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw'akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba na Comesa.

Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuvuzi n'ubuzima rusange. Prof Lyambabaje yabaye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by'umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w'intoki wa Volleyball.

Yakinnye mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w'intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk'uwabigize umwuga.

Prof Alexandre Lyambabaje yavuze ko azibanda mu gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi n'imikoreshereze y'umutungo iboneye muri Kaminuza y'u Rwanda
Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Musafiri Papias Malimba wari umaze igihe ayobora Kaminuza y'u Rwanda by'agateganyo na Prof Alexandre Lyambabaje witabiriwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukomeza-kuzamura-ireme-ry-uburezi-no-gukoresha-neza-umutungo-imigabo-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)