Kwizera Peace wabaye Miss Naades 2016 yasoje... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare 2021, ni bwo Miss Kwizera yatangaje ko yasoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza nyuma y'urugendo rurerure rw'amajoro n'amanywa no kubyuka mu rucyererera aharanira kugera ku ntsinzi yifuje igihe kinini.

Uyu mukobwa usanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, yavuze ko mu gihe yari amaze akurikirana amasomo yize byinshi aranakosa. Ndetse ko hari igihe byakomeraga akumva yabivamo 'ariko ntiyari amahitamo.'

Yavuze ko Imana yagiye imwoherereza abafasha bakwiye bamufashije muri uru rugendo, inshuti n'abavandimwe bakamutera akanyamugabo n'abo biganye baramufasha byihariye.

Kwizera usanzwe ari umukozi mu muryango NABU, yashimye abarimu bamwihanganiye, inshuti ze z'akadasohoka n'umuryango mugari wa Prayer House wasengeye urugendo rwe yari amazemo imyaka itatu.

Yavuze ko atabona amagambo yihariye ashima buri umwe wagize uruhare yiga ariko 'Ndabashimira kuko mbafite. Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe yari amaze yiga Kaminuza hari amasomo ane akomeye y'ubuzima yize.

Uyu mukobwa yavuze 'kwiga kurwanira icyiza', 'kwigirira icyizere', guhoza ijisho ku Mana (gushyira ibyawe mu biganza by'Imana) no 'kudacika intege. Ati "Uzishima kuko utacitse intege."

Ntiyasobanuye neza aya masomo, gusa yavuze ko yishimiye kuyasangiza buri wese kugira ngo azayubakireho mu buzima bwe.

Abantu batandukanye barimo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bifurije ishya n'ihirwe Miss Kwizera Peace, bamwifuriza guhirwa mu buzima bwe.

Ndaruhutse Kwizera Peace w'imyaka 24 y'amavuko asanzwe ari umukozi ushinzwe imenyakanishabikorwa n'itumanaho muri Nabu. Nabu ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere umuco gusoma wibanda cyane cyane ku bana.

Nabu ikora kandi ikanasakaza ibitabo by'abana hagendewe ku myaka bigamo, kuva ku kiburamwaka kugeza mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza.

Mu 2019, iyi Kaminuza yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 49 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza barimo abanyarwanda barindwi.  

Icyo gihe, Fred Swaniker washinze iyi Kaminuza yavuze ko mu ntego za Kaminuza ya ALU harimo gusohora abanyeshuri bafite intego zo guhindura umugabane wa Afrika aho ibikorwa byabo byibanda ku guhanga udushya dutanga akazi kuri benshi nk'uko RBA ibitangaza.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU) baturuka mu bihugu birenga 12 byo muri Afrika.

Miss Kwizera yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU) Miss Peace Ndaruhutse usanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016 yatangaje ko mu gihe cy'imyaka itatu yari amaze yiga rwari urugendo rutoroshyeUyu mukobwa yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 33 kuri Instagram amasomo ane y'ubuzima yize mu gihe yari amaze ku ntebe y'ishuriMiss Kwizera asanzwe ari umukozi muri NABU, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere umuco gusoma wibanda cyane cyane ku bana

Uyu mukobwa asanzwe ari igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103014/kwizera-peace-wabaye-miss-naiades-2016-yasoje-kaminuza-avuga-amasomo-ane-yubuzima-yize-103014.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)