LIVE : Abareganwa na Rusesabagina baremera ko babaga mu mitwe itemewe bagasaba kurekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwasabye ko aba bombi bigira imbere ku meza yagenewe ababuranyi, Nsanzubukire Felicien yahise avuga ko inzitizi ze zasobanurwa n'umunyamategeko we kuko we adafite intege zo kuvuga anasaba kwicara kuko adafite imbaraga, urukiko rurabimwemerera.

Umunyamategeko w'aba bombi yavuze ko kuva bombi bafatwa umwe muri bo yafashwe tariki 09 Gashyantare 2017 bari Uvira mu Kivu y'Amajyepfo, nta n'umwe wagoye inzego z'ubutabera.

Uyu munyamategeko wifashishije zimwe mu ngingo zishobora kugenda ifungurwa ry'agateganyo mu gihe uregwa ataratangira kuburanishwa mu mizi, yisunze ingingo ya 96 yo mu gitabo cy'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, ashobora gusaba ko afungurwa by'agateganyo.

Avuga ko impamvu basaba kurekurwa by'agateganyo, ari uko 'kuva bashyikirizwa ubutabera, ntibigeze bagorana kandi batanze ku neza amakuru asumbije ayari afitwe mu iperereza kandi bikaba bigaragara ko nta rindi rikibakeneweho ku buryo baribangamira

Barasobanura ko bemera icyaha cyo kuba mu mitwe yitwaje intwaro itemewe kandi bakabisabira imbabazi.'

Akavuga ko biteguye gukurikiza amabwiriza yose yashyirwaho n'urukiko mu gihe rwaba rubarekuye.

Yakomeje avuga ko umwihariko wa Nsanzubukire utabasha guhagaraga neza no kuvuga, ari 'ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo kandi ko mbere yo kurwara avuga ko yari afite ibilo 80 none uko mwamubonye sinzi ko na 40 abifite.'

Avuga kandi ko mu gihe gufungurwa bitashoboka, urukiko rukwiye gutegeka ko ashyirwa mu bitabwaho byihariye kandi agakurikiranwa na muganga.

Uyu munyamategeko kandi avuga ko abakiliya be boherejwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko nta nyandiko zibata muri yombi zagaragajwe cyangwa ngo habe hari inyandiko z'uburyo boherejwemo.

Yavuze ko bafatiwe Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi bakoherezwa i Goma ubundi bakajya Kinshasa aho bavuye bajyanwa mu Rwanda ariko ko byafashe igihe kinini.

Avuga ko bariya bantu babiri batoherejwe hakurikijwe amasezerano asanzwe hagati y'ibihugu byombi (DRC n'u Rwanda) yo kohererezanya abanyabyaha (Extradition).

Uyu munyamategeko kandi akavuga ko bagenzi be bafatiwe mu mitwe y'ingabo itemewe, bajyanywe mu buzima busanzwe bityo ko na bo bari bakwiye gushyirwa mu buzima busanzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyashingiweho n'umunyamategeko wabo asaba ko barekurwa, bidafite ishingiro.

Umushinjacyaha yavuze ko abantu bafite uburenganzira wo gutura no kujya aho bashaka, ndetse ko bariya bagabo bombi bari bari mu DRC ku bushake bwabo.

Yavuze ko batoherejwe hakurikijwe amategeko ya Extradition kandi ko atari bwo buryo bwonyine bukoreshwa mu kuba umuntu ukekwaho ibyaha avanwa mu gihugu kimwe yoherezwa mu kindi gihugu.

Babaye mu mutwe wa FDLR-FOCA ndetse na nyuma ubwo havukaga indi mitwe, bombi bahise bajya mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge wavutse muri 2016 bakaba bari bafite ipeti rya General.

Uyu Nsanzubukire akaba ari no ku rutonde rw'akanama k'umuryango w'abibumbye k'umutekano rw'abantu bafatiwe ibihano kubera ibyaha bakoze.

Imyanzuro ya UN Security Council, yagaragaje ko FDLR n'indi mitwe ari ikibazo cy'umutekano mu karere, igaragaza ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kurwanya iyo mitwe mu bikorwa binyuranye nko kuyambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayirimo no kubasubiza mu bihugu.

Yagize ati 'Iyi myanzuro yose uko yafatwaga, yahaga inshingano ibi bihugu.'

Avuga ko uyu mwanzuro wahaga MONUSCO inshingano zo kuba yakohereza abafatiwe mu mitwe iri muri DRC kuba yabohereza mu bihugu byabo.

Yavuze ko uburyo bajemo ari ugusubizwa mu bihugu byabo bituruka ku nshingano zatanzwe n'imyanzuro ya UN Security Council ndetse n'amasezerano y'akare DRC yashyizeho umukono.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko kuba hari abandi bafatiwe mu mitwe bakoherezwa mu buzima busanzwe bidaha uburenganzira aba baregwa basaba kurekurwa by'agateganyo mu gihe Urukiko rutarafata umwanzuro muri uru rubanza baregwamo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ibyaha baregwa bifite ubukana bukomeye byo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe ndetse n'iterabwoba kandi ukurikije aho bafatiwe n'uko baje, ku buryo baramutse barekuwe bahita basubira muri iriya mitwe kuko ikiriho kandi ko bataje ku bushake bwaho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/LIVE-Abareganwa-na-Rusesabagina-baremera-ko-babaga-mu-mitwe-itemewe-bagasaba-kurekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)