LIVE: Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, na we ati "Ndajuriye’’ (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

10:19: Iburanisha rirasubitswe. Urukiko rufashe iminota 15 yo kwiherera no gufata umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina.

-  Abareganwa na Rusesabagina basabye ‘guhabwa ubutabera bwihuse’

10:12: Me Mugabo Shariff Yussuf wunganira Kwitonda André, Hakizimana Théogène na Ndagijimana Jean Chrétien yavuze ko abakiliya be bakeneye ubutabera bwihuse.

Yagize ati “Abakiliya banjye inyungu bafite mu rubanza ni ukubona ubutabera kandi bwihuse. Iki kiganiro cyakomojweho kijyanye n’amategeko kandi ni yo agomba gukurikizwa. Byaba byiza hagaragajwe inyito z’iyo nzitizi yatanzwe na Rusesabagina ku buryo n’umwanditsi w’urukiko abyandika neza. Ntibavuga ko bagiye kuyishaka ahubwo hagiye gukurikizwaho kuyishyira mu nyandiko.’’

Yavuze ko Urukiko rugomba kwanzura ku buryo umwanzuro ufatwa, ya nyungu y’ubutabera bwihuse ibe itahungabanywa kandi binafashe abandi baburanyi kwitegura.

UMWIRONDORO N’UBWENEGIHUGU BWA RUSESABAGINA WONGEYE KUGARUKWAHO

10:05: Gatera yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu kizasobanukira ahandi.

Mu gusubiza Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bizakosorwa hatarimo kwemeza ko Rusesabagina atari Umunyarwanda.

Yagize ati “Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w’uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n’izindi nzego nkuko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n’icyo kibazo.’’

Gatera yavuze ko iyo nzitizi itashoboraga gutangwa mbere yo kuvuga icyemezo cy’urukiko ku kuburanisha urubanza.

Ati “Ntabwo tuzayima Ubushinjacyaha, turayigira ngo yaba uwo nunganira n’Ubushinjacyaha tuzaze imbere yanyu dutanga ibintu byakozwe byemewe n’amategeko.’’

09:54: Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rudakwiye gufata umwanzuro ku bintu bidasobanutse.

Buti “Urukiko rumusabe ko akore inyandiko igaragaza ko atazongera kugaruka kuri iyo myanzuro itatu yatanzwe.’’

-  Amafoto: Rusesabagina n’abanyamategeko be imbere y’urukiko

-  Inzitizi zatanzwe mbere, Gatera yazise ‘imbogamizi’

09:48: Abajijwe n’umucamanza niba inzitizi zatanzwe mbere zateshwa agaciro, yasubije ko hatanzwe amakuru nk’imbogamizi yahaga urukiko.

Ati “Icyo tubasaba kiri mu burenganzira buri muburanyi wese afite uburenganzira bwo gutanga. Ni inzitizi dushaka kugeragezaho. Simbona aho Ubushinjacyaha bwashingira butubuza uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga.’’

-  Gatera ati “Ubushinjacyaha nta burenganzira bwo kutubuza gutanga inzitizi’’

09:37: Gatera Gashabana yagize ati “Ntabwo bunafite uburenganzira bwo gusaba ko tugaragaza isano. Ibindi twatanze bijyanye n’imbogamizi. Mu gihe tuzabagezaho umwanzuro wacu, inzitizi dushaka gutanga nyayo tugomba kuyitegura mu gihe nyacyo.’’

“Muduhe amahirwe yo gutegura iyo myanzuro. Icyatumye bitarakozwe, twatanze inzitizi y’iburabubasha. Iyo wayitanze uba utegereje ko urukiko rukubwira niba rufite ububasha cyangwa ntabwo. Iyo watanze inzitizi, utaramenyeshwa icyemezo cy’urukiko. Biriya byitwa inzitizi byatanzwe kuko twasabaga ko Rusesabagina yahabwa Facilite. Mu gihe twahisemo gutanga inzitizi y’iburabubasha, ibindi byari inzitizi. Nimumara kubona imyanzuro ni bwo muzumva ko byari bikwiye.’’

Gatera yifashishije ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga yavuze ko hari ihame rijyanye n’ubutabera buboneye.

-  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA MPAMVU IKWIYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

Ubushinjacyaha bwifashishije ingingo ya 127 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu gika cya gatanu bwasobanuye ko umucamanza yicarana n’ababuranyi bakaganira ku nzitizi.

Buti “Ntidusanga ko byaba ari uburenganzira bw’ababuranyi, kuza mu rukiko agasaba gusubika urubanza kandi adatanga impamvu. Ntitwumva ko hari itegeko ribemerera kubwira urukiko kujya gushyira umwanya izindi nzitizi, zibaye zakwakirwa ni uburenganzira kuzitanga ariko si uburenganzira gutinza urubanza.’’

09:28: Ubushinjacyaha bwibukije ko mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwasabye ko abafite inzitizi bazigaragaza kandi ruvuga ko nirugaragaza ko rufite ububasha, hazabaho iburanisha.

Bwasabye gukuraho ikintu cyo guca hejuru iyo myanzuro kugira ngo bisobanuke neza.

Buti “Urukiko niruvuga ko rufite ububasha, iyi nzitizi tuzayitanga. Niba ntabwo nta kizakomeza. Urukiko kugira ngo rufate icyemezo, iyi nzitizi bavuga itazanywe mbere ntibyashoboka. Ikwiye kwerekwa urukiko hakarebwa niba izitira indi myanzuro yatanzwe muri system. Ibyo bavuze bijyanye n’umwirondoro, twagaragaje ko tutemeranya na byo, ntibyavuzwe kuko inzitizi z’iburabubasha zitatumaga ziburanwa. Turashaka ko Rusesabagina n’abamwunganira basobanura isano iri hagati y’iyo nzitizi n’izisanzwe mu mwanzuro uri muri system.”

09:15: Gatera Gashabana yavuze ko inzitizi biteguye gutanga, anasabira guhabwa indi myanzuro itarashyirwa mu buryo bw’inyandiko.

Ati “Mwaduha umwanya wo gutegura umwanzuro wanditse kugira ngo Ubushinjacyaha butazitwaza ko bwatunguwe kandi ndumva uburenganzira bwo kuba buri muntu yamenyeshejwe ibivugwa n’urundi ruhande, nyakubahwa Perezida byafasha ngo twohereze iyo nzitizi, tuzongere duhure.’’

Gatera yavuze ko ibyavuzwe mbere bitashoboka ko biburanwaho mu gihe ibyo basaba bitasubijwe kandi ibindi bizaza bigishamikiyeho.

-  Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

  • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe

- Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

- Gutera inkunga iterabwoba.

- Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

Buti “Urubanza ruburanwamo abantu batandukanye, Rusesabagina akaba umwe muri bo, mu gufata icyemezo ku byo amaze kuvuga, hazitabwe ku kuba atari we wenyine watanze inzitizi. Nzanzubukire na Nizeyimana na bo batanze inzitizi. Nubwo bakora imyanzuro, nta cyabuza urukiko kuburanisha ku nzitizi zamaze kugaragazwa zirimo no gukosoza umwirondoro we, uburyo yafashwe n’uburenganzira yimwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi, inzitizi zagaragajwe zaburanishwa, ariko rigakomeza.’’

-  Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina

Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.

-  Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’

08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’

“Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’

Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’

Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.

Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’

-  URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.

Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.

Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.

Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.

Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.

Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.

Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.

Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’

08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.

-  Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha

Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.

08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza.

Abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)