Mashami si kamara mu Amavubi, imiryango irafu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amasezerano y'umutoza Mashami Vincent mu Amavubi ararangira kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, aho Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya w'ikipe y'igihugu kandi akazatangazwa mu minsi ya vuba.

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro Minisiteri ya Siporo yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, cyari kigamije kugeza ku banyarwanda binyuze mu itangazamakuru uko urugendo rw'ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, rwagenze.

Agaruka ku bijyanye n'umutoza mushya ugomba gutoza Amavubi mu marushanwa ari imbere, nyuma y'uko amasezerano ya Mashami Vincent agana ku musozo, Rurangayire Guy, yavuze ko Mashami atari kampara mu Amavubi, yemeza ko hari gushakwa umutoza mushya kandi imiryango ifunguye kuri bose.

Yagize ati "Mashami ntabwo ari kamara, nta n'ubwo ikipe y'Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa kandi imiryango irafunguye kuri bose. Uko umutoza azashakwa muzabimenyeshwa, tuzabamurikira umutoza mu gihe cya vuba mbere y'uko dukina umukino na Mozambique'.

Muri iki kiganiro, umutoza Mashami Vincent, yavuze ko nta mahirwe menshi abona afite yo gukomeza gutoza Amavubi. Yagize ati "Icyo nabanza gukuraho ni uko amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona'.

Guy Rurangayire yavuze ko bijyanye n'uko Mashami yitwaye mu gihe amaze atoza ikipe y'igihugu kuko hari ibyo yagezeho ndetse n'ibyamunaniye, ariko nawe yaba umwe mu bashobora guhabwa akazi.

Mu masezerano Mashami yahawe muri Gashyantare 2021, yasabwe kurenga amatsinda ya CHAN 2020 no kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 na CAN ya 2021.

Inshingano yahawe muri CHAN 2020 yazigezeho, ariko mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 afite amanota abiri gusa, aho u Rwanda ruri mu itsinda F hamwe na Cameroun, Mozambique na Cap-Vert.

Muri Werurwe 2021, Amavubi azakina imikino ibiri isigaye ishobora kubahesha itike ya CAN 2021 mu gihe bayitsinze yose, tariki ya 22 Werurwe u Rwanda ruzakira Mozambique i Kigali, mu gihe tariki ya 30 Werurwe 2021, u Rwanda ruzaba rwasuye Cameroun i Yaounde rukina umukino wa nyuma muri iri tsinda.

Guy Rurangayire yavuze ko Mashami atari kampara mu Aavubi kandi atayazirikiweho

Mashami Vincent arahabwa amahirwe menshi yo kongera guhabwa amasezerano yo gutoza Amavubi

REBA IKIGANIRO MINISITERI YA SIPORO YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102985/mashami-si-kampara-mu-amavubi-imiryango-irafunguye-kuri-bose-guy-rurangayire-wo-muri-minis-102985.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)