Mashami si kamara nta n'ubwo Amavubi amazirikiweho- Guy/MINISPORTS #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 mu kiganiro n'Itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rw'Amavubi mu irushanwa ry'igikombe cya Africa cy'abakina imbere mu bihugu (CHAN2020).

Mashami Vincent utoza iyi kipe y'Igihugu yagarukiye muri 1/4 cy'irangiza, amasezerano ye nk'umutoza mukuru ari kugana ku musozo.

Amasezerano ageze ku musozo mu gihe ikipe y'Igihugu igomba gukina imikino mu kwezi gutaha na Cameroon ndetse na Mozambique yo gushaka tike yo kwerekeza mu gikombe cya Africa kizaba umwaka utaha.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby'umupira w'amaguru mu Rwanda bavuga ko Mashami akwiye kongererwa amasezerano kuko yitwaye neza muri CHAN 2020 mu gihe hari n'abandi bavuga ko adakwiye gutoza ikipe nkuru kuko ubusanzwe ngo umutoza utoza ikipe y'Igihugu y'ab'imbere atari we utoza ikipe y'Igihugu ya rusange.

Rurangayire Guy, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko izi mpaka zose zizashira mu gihe cya vuba.

Yagize ati 'Mashami ntabwo ari kampara, nta nubwo ikipe y'Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.'

Uyu muyobozi muri MINISPORTS kandi avuga ko umutoza w'Ikipe y'Igihugu azamenyekana vuba ku buryo Amavubi azakina na Mozambique, azaba yamenyekanye.

Mashami Vincent na we yavuze ko 'nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

Yasubizaga umunyamakuru wari uvuze ko yagiye agera kuri zimwe mu ntego ze ku buryo byamuha amahirwe yo gukomeza gutoza Ikipe y'Igihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-si-kamara-nta-n-ubwo-Amavubi-amazirikiweho-Guy-MINISPORTS

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)