Mashami utiha amahirwe yo gukomeza gutoza Amavubi, MINISPORTS yavuze ko atari we kampara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy avuga ko harimo gushakwa umutoza w'ikipe y'iguhugu n'aho ibyo kongerera amasezerano Mashami Vincent ngo si we kampara mu Mavubi ndetse ngo ntiyanamuzirikiweho.

Amasezerano y'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent ararangira ku munsi w'ejo tariki ya 11 Gashyantare 2021.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku rugendo rw'ikipe y'igihugu muri CHAN 2020, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy yabajijwe niba umutoza Mashami azahabwa amasezerano mashya cyangwa niba hazashakwa undi.

Yavuze ko Mashami atari we mutoza kampara mu ikipe y'igihugu, bityo ko abantu bakwiye gutegereza byinshi bazabimenya mu minsi iri imbere.

Ati' Mashami ntabwo ari kampara, nta n'ubwo ikipe y'Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.'

Yavuze ko umutoza azamurikwa mbere y'uko u Rwanda rukina na Mozambique mu kwezi gutaha kwa Werurwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Mashami Vincent we avuga ko yumva nta cyizere yifitiye cyo kuba yakongera kuragizwa iyi kipe nk'umutoza mukuru.

Ati'Amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu muri Kanama 2018, aho yasinye umwaka umwe nyuma y'aho agahabwa mezi 6 yarangiye muri Gashyantare 2020 ubwo yongererwaga undi mwaka.

Icyo gihe yasabwe kubona itike ya CHAN no kurenga amatsinda yayo(ibi yabigezeho), yari yasabwe kubona byibuze amanota 4 mu mikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, gusa byaranze aho afite amanota 2 mu mikino 4. Muri rusange amaze gutoza imikino 23 yatsinzemo 5, atsindwa 7 anganya 11.

Mashami nta mahirwe yiha yo gukomeza inshingano zo gutoza Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-utiha-amahirwe-yo-gukomeza-gutoza-amavubi-minisports-yavuze-ko-atari-we-kampara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)