Mbese ko Imana yashyize abakene mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha, Abashumba/abakristo muri kino gihe turasabwa iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itorero rya mbere twese dukwiye kwigiraho, Bibiliya ivuga ko nta mukene wababagamo. Igira iti' Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by'ibyo baguze bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye. Ibyakozwe n'Intumwa 4: 34-35

Ese muri iki gihe hari itorero dushobora gusangana izo ndanggaciro?, waba waramenye se ko Imana yashyize abakene mu nzira ngo tubakorereho umugisha? Turagaruka ku mategeko 2: Gundisha Imana umutima wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda.

Nta na kimwe tubuze ngo umukene yitabweho, kuko abakire bose baramutse bamenye ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa abakene bose barara bariye. Abapfakazi n'imfubyi bagira aho baba, ariko umwuka wo kwikunda ukumva ko wahora ubireba byuzuye imbere yawe ubyitirirwa, binadukurikirana no mu rusengero/ mu itorero bigatuma umukene atitabwaho.

Iyi ni ingingo yagarutsweho na Pasiteri Habyarimana Desire, mu nyigisho yatambukije kuri Agakiza Tv. Ni mu ruhererekane rw'ibiganiro bigaruka ku 'Kwizera', aho tugaruka ku ijambo Yesu yavuze ngo " Umwana w'umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?".

Agakiza katari ko, kubura ku rukundo mu bantu, imbuto zigenda zibura mu bantu noneho ukagerekaho no kutita ku bakene, ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko kwizera kurimo gukamuka mu bantu.

Pasiteri Desire ati' Hari igihugu kimwe nagiyemo( Quatar), mu makuru nakiriye yantangaj baravuze ngo ni igihugu kitagira umukene n'umwe!.

Ntabwo ari abakristo ni abayisilamu, bafashe indangagaciro za gikristo, bafata amahame meza ya Bibiliya bayinjiza mu buzima bwabo bitanga umusaruro mwiza w'uko nta mukene numwe ubabamo. Abakire bose bahirimbanira kujya gufasha umukene, none twebwe n'ibyabakene turabirya'.

Iyo urebye ukuntu abakene bafashwe muri sosiyete, batunzwe n'utuvungukira!. Ibihugu biteye imbere bitungisha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere utuvungukira , kandi bakadukurikiza amahame akomeye atari no mu muco wacu. Abakire nabo bagize umugisha bagatera imbere batungisha utuvungukira abo basize mu byaro.

Muri rusange twavugaga hanze, ariko mu rusengero ho iyo urebye uko abakene bitabwaho birababaj!

Pasiteri Desire ati' Nigeze gukora inkuru ndahaguruka njya mu matorero akomeye muri Kigali mbaka bidget y'umwaka, narebaga ibintu 2: Liblique y'ivugabutumwa, n'iyo gufasha abakene. Uziko abakene badafashwa!, uziko wabonaga abantu binjije nka miliyoni Magana ugasanga abakene nta miliyoni bahawe. Yakobo yaravuze ngo itorero rizima ni iryita ku mfubyi n'abapfakazi mu mubabaro wabo.

Uziko umuntu atanga icyo yaratezeho amaramuko( Inkweto, imyenda) tukumva ntacyo bitubwiye!. Mu rusengero niho umuntu yakagombye kuza agahabwa ibyuzuye mu bice 3: Mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri.

Yesaya yaravuze ngo nimusenga mwibuke ko ibyo mwari gufungura mukwiye kubifashisha abakene bakarara bariye. Dufite amatorero ahora mu masengesho, ko tutarabona ibyo bari kurya babiha abakene?, hubwo barabibika ngo bazabisorezeho amasengesho. Muri zaburi havuga ko umuntu wita ku bakene Imana izamubyukiriza uburiri arwaye, Imana izamwitaho, Imana izamuha umugisha.

Imana yashyize abakene mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha

Kimwe mu bigaragaza ko kwizera kugenda gushira mu bantu, ni ukwizirikana, ni ukwikunda ntitube tukibona abakene bo muri twe. Ku batekereza ko kujya mu rusengero atari ngombwa ko ngo aho gutanga icyacumi n'amaturo bashobora kubisimbuza gufasha abakene bo hanze, ni ukwibeshya cyane uko siko kuri.

Urusengero ni umuryango kandi umukristo ajya mu rusengero kubera ibintu 2: Icyo ahafashirizwa mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri, Ikindi ni icyo ahakora.

Umuntu rero ashobora gutanga mu rusengero kandi agafasha n'abakene. Yesu yaravuze ngo ibyo mubikore ariko na byabindi ntimubyibagirwe. Niba ugize umugisha wo kubona amafaranga sibyiza kubanza kwihuta ujya gusiba ibirarane wagize.

Ukwiye kumenya ngo aya ni ayantunga, aya ni ayo nshobora gushora, aya ni ayo ngomba gukorehsa mu rusengero, aya ni ayo ngiye gufashisha abakene. Ntabwo Imana ishobora kugusaba ibirenze ibyo yaguhaye, ariko ibyo yaguhaye ubyitwaramo ute?

Gufasha abakene bikwiriye gukorwa, n'indi mirimo yose mu rusengero igakomeza. Ariko nanone abantu batanga bagirwa inama ko bakwiye gushyigikira umurimo bemeranya nawo ko ari umurimo w'Imana. Umurimo utemeranya nawo ko ufitanye isano n'ubwami bw'Imana, ushobora kuba urimo gufana, ushobora kuba urimo gushyigikira idini ryawe…

Uyu mukene turimo kuvuga we akwiye kuba abayeho ubuhe buzima, ubwo bukene abuterwa n'iki, agaragara gute mu itorero kandi akwiye gufatwa ate mu itorero?

Umuntu akwiye kumenya ngo ubu bukene bwo bushingiye kuki?. Ubukene buterwa n'ibintu byinshi: Hari abakena kubera umuvumo, kubera ubunebwe, kubera ishuli ry'Imana barimo. Hari igihe umuntu akena mu mwuka, mu marangamutima, no mu bitekerezo. Ibyo uzabimenya kuko wasabanye n'Imana uri muri benedata, ukijijwe.

Hari urugero rwiza muri Bibiliya: Igihe Sawuli yatakazaga indogobe akajya kuzishaka n'umukozi we iwabo, Samweli Imana yaramubwiye ngo 'Umuntu ugiye kuza afite inzara, umutegurire ukuguru( Kwi nka) n'ibyako'. 1Samweli 9:1-27, Ukuntu Sawuli Imana yamukemuriye ibibazo :

Yabanje kumugaburira bukeye imumenyesha ko azaba umwami, bukeye nanone umunsi wo gutaha Samweli aramubwira ngo urahura n'itsinda ry'abahanuzi umutinma wawe urahita uhinduka ukundi umwuka w'Imana akwinjiyemo. Urumva byahereye mu mubiri, mu marangamutima bigera no mu mwuka.

Umukene uje mu rusengero akwiye kubanza gukorerwa iby'ibanze, niba adafite ibyo kurya, kwambara icumbi... akabihabwa ibindi bikazakurikiraho.

Abakene bafatwa nka Lazaro

Umukene ntagira igitekerezo. Mu banyamatorero, umukire iyo ashatse kuza kuba umuyoboke w'itorero kumwigisha umubatizo ntibigorana ni kuri telephone, pasiteri amusanga mu rugo. Niyo atateranye uwo munsi baramuhamagara bakamubaza impamvu ataje gusenga, kandi abatizwa korari zamurambagije agahita ajya mu nama nyobozi, ejo ashobora guhita aba n'umushumba.

Uwo mutima ntabwo ari uwa Yesu kuko we imitima ayifata kimwe, hanyuma ibindi bikaza nyuma. Umukene ntagira igitekerezo na Yesu yarabivuze mu nyigisho ' Ngo iyo haje umukire mumwereka intebe nziza, ngo haza umukene mukamubwira muti wowe icara ku birenge, cyangwa hagarara hariya'. Ni ukuvuga ngo umukene nta fite umwanya mu isi, no mu murusengero ntahafite umwanya. Nta gitekerezo cy'umukene cyagenderwaho n'ubwo yaba ari umunyabwenege ate!.

None bashumba/ bakristo benedata, uyu muntu impano ze zizagaragara ryari? Ko ashobora kuba akennye iby'umubiri ariko mu mwuka ameze neza?. Ko Pawulo yavuze ngo 'Tugaragara nk'abakene tukaba dutungishije benshi?. Inshingano y'abanyamatorero n'abafite ubushobozi mu bayoboke babo, bakwiye gufasha uwo mukene akubakwamo ubushobozi bwo kuba uzafasha abandi mu gihe gikurikiyeho.

Ni ihame rikwiye kugenderwaho, iyo ufashije umukene uba umwubatsemo kuzafasha uri munsi ye, undi agafsha undi uri munsi ye hanyuma tukazisanga nta mukene uturimo. Abakene nabo ntabwo bakwiye kumva ko mu rusengero ariho bazamarwa ubwo bukene, cyangwa ko kuba bakennye ari byo byabahesha kuzajya mu bwimi bw'Imana. Ubukene bwa mbere ni ukutagira Yesu, ikibanze ni ukubanza kubakiza ibyaha ibindi biza ari inyongera.

Reba hano iki kiganiro cyose: Icyo Pastor Desire H. asaba abashumba n'abakristo muri kino gihe/bimwe mu bitera ubukene/ubushomeri

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mbese-ko-Imana-yashyize-abakene-mu-nzira-yacu-ngo-tubakorereho-umugisha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)