Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard[Meddy] avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n'umuhanzi w'umurundi Sat-B bakoranye indirimbo 'Beautful' ahubwo ko ikibazo agifitanye n'uwayikoze(Producer).
Mu mezi abiri ashize, hasohotse indirimbo 'Beautful' Meddy yakoranye n'umuhanzi w'umurundi Sat-B.
Kuva iyi ndirimbo yasohoka nta hamwe na hamwe Meddy yigeze ayisangiza abakunzi be cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Inshuro zose Sat - B yayisangije abakunzi be agashyiramo na Meddy (tag), uyu muhanzi nyarwanda nabwo yaryumyeho nta kintu yigeze abivugaho.
Ibi byafashwe nko kwiyemera cyangwa se akaba afitanye ikibazo n'uyu muhanzi w'umurundi.
Mu rwego rwo gukuraho urujijo, Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yahisemo kuvuga ukuri aho yavuze ko nta kibazo afitanye na Sat-B ahubwo agifitanye n'uwakoze indirimbo (Producer) kuko yayikoze mu buryo badashaka.
Ati"Beautiful... Sat-B ft Meddy... Hari benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Nshaka ko ibintu bisobanuka. Habayeho kutumvikanaho gato n'uwakoze indirimbo (Producer) kubera uburyo twifuzaga gukora."
"Ariko ibirenze ibyo nta kindi kibazo cyabayeho. Na none ndashaka kuvuga ko Sat-B ari umuhanzi witonda kandi wihangana mu bo nahuye nabo, ndamukunda kubera ibyo."
Yasabye abantu kumukunda bakabamushyigikira ndetse ko n'abantu batarareba iyi ndirimbo ye na Sat-B bajya kuri YouTube bakayireba kuko yagezeyo.
Iyi ndirimbo yakozwe(Producer) Yogo Beats, ikorerwa i Bujumbura mu Burundi aho yayobowe na Kent P na Irina Tishkova.
Reba hano Beautiful ya Sat-B na Meddy
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yasobanuye-ikibazo-afitanye-na-sat-b-w-i-burundi