-
- Amwe mu mashuri yubatswe mu kugabanya ubucucike
Inyigo z'ibizakorwa mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2020 - 2021 zigaragaza ko Intara y'Iburengerazuba izibanda mu kwita ku bidukikije, umushinga uzakora mu mirenge 12 mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero, ukibanda ku gukemura ibizagaragazwa n'abaturage bigira uruhare mu kwangiza icyogogo cya Sebeya.
Ni umushinga watewe inkunga n'igihugu cy'Abaholandi uzamara imyaka ine kandi ufite agaciro ka miliyari 22 z'Amafaranga y'u Rwanda, ukazafasha abaturage gusubiranya icyogogo cya Sebeya ndetse ukabasigira inyungu kuko imirimo bazakora bazayihemberwa.
Icyogogo cya Sebeya gifite ubuso bwa kilometero kare 336 km, kakaba agace gatuwe cyane aho abaturage 400 batuye kuri Km².
Akarere ka Ngororero kagaragaza ko ibikorwa byo gusubiranya icyogogo cya Sebeya bizatwara 484,521,410 z'Amafaranga y'u Rwanda, hakaba hamaze gukoreshwa amafaranga na 249,192,143 akoreshwa mu bikorwa byo guhanga amaterasi, gutera ibiti, gushyikiriza abaturage inka n'amatungo magufi.
Naho mu gusubiranya icyogogo cya Nyabarongo, Akarere ka Ngororero kateye imigano kuri hegitare 106, hakorwa amaterase kuri hegitari 484.5.
Mu bikorwa by'amajyambere mu Karere ka Rubavu hatangiye ibikorwa birimo kubaka uruganda ‘Shema Power Lake Kivu' rucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu ingana na 56MW, ukaba uzatwara akayabo k'Amadolari ya Amerika asaga miliyoni 170.
Ni umwe mu mishinga igomba gufasha Igihugu kugera ku ntego yo guha abaturage bose amashanyarazi kugera muri 2024, aho gisabwa kuzaba gifite amashanyarazi angana na MW 556 mu gihe kugeza ubu hari MW 224,5.
-
- Inganda z'amazi zirimo kubakwa mu Ntara y'Uburengerazizongera abo ageraho
Hari kandi umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Gisenyi no mu mirenge y'icyaro, amazi azaturuka mu ruganda rwa ‘Gihira water treatment Plant ikazatuma', abatuye Umujyi wa Rubavu bakazahita baca ukubiri n'ibibazo by'amazi adahagije,
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yemeza ko kuboneka kw'amazi bizajyana no kongera imiyoboro y'amazi mu Mujyi wa Rubavu ku bilometero bisaga 100, bigatanga ikizere ko nyuma yo kurangira kw'iyo mirimo nta muturage wo mu Mujyi wa Rubavu uzongera gutaka amazi make.
Uruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kibe 15 000 aho ruzunganirwa n'urwari rusanzwe nyuma yo kurusana, narwo rukazava kuri Metero kibe 8 000 rukagera ku 10 000, zose zigatanga metero kibe 25,000.
Mu karere ka Rusizi harakorwa imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage batuye Mururu na Gitambi, umuyoboro ufite ibilometero 66.495 ukazatwara akayabo ka 901,647, 764Frw, gukwiza amazi mu Mujyi wa Rusizi nk'umujyi wunganira uwa Kigali bikazatwara miliyari 11.
-
- Imihanda ihuza umujyi wa Gisenyi n'utundi duce yarubatswe
Uturere twunganira Umujyi wa Kigali turi mu bikorwa byo guteza imbere imijyi tuyikwizamo amazi n'imihanda nka Rusizi na Rubavu, harimo kubakwa umihanda uzafasha ubuhahirane mu mirenge ya Gihundwe, Nkanka na Shangi ukazaba ufite ibilometero 3.5 uhuza Rwahi na Busekanka.
Hari kandi imihanda ihuza Umujyi wa Kamembe n'utundi duce, uwa km 32 uhuza Pindura-Bweyeye, hazasanwa umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe ugahuza Butare na Bweyeye ufite ibirometero 44.172Km no gusana umuhanda wa Nyakarenzo-Mibirizi-Mashesha uzaba ufite ibirometero 22.4Km.
Mu karere ka Rubavu hazakorwa imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Gisenyi hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ndetse no gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo. Hamaze kubakwa imihanda ifite ibirometero 58 naho imihanda y'igitaka ifasha by'umwihariko abahinzi ndetse n'aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko hamaze gukorwa ifite ibirometero 103.
Harimo gukorwa kandi umuhanda ya kaburimbo uhuza Serena-Marine-Brasserie, Braserie-Burushya na Braserie-Busoro ifite uburebure bwa 14,6km ndetse n'uwa Petite Barrière-Karundo-Stade Umuganda wa 5,859Km.
-
- Amatara yongerewe ku mihanda mu mujyi wa Gisenyi
Hashyizwe amatara ku mihanda itandukanye aho mu Mujyi wa Gisenyi hakozwe km 35, 2 ku mihanda ya kaburimbo: Nyabihu- Rubavu, hiyongeraho km 10.7 z'amatara yo ku mihanda mu Mujyi wa Rubavu.
Byatumye imihanda yo muri karitiye ingana na km zirindwi icanirwa ku nkunga ya ENABEL, hanavugururwa imiyoboro y'amashanyarazi yo mu Mujyi wa Rubavu iva kuri KV 6.6 ijya kuri KV 30.
Ibindi birimo gukorwa mu Karere ka Rubavu harimo kwagura umudugudu wa Muhira uzagirwa n'inzu zigerekeranye, uzatuzwamo n'imiryango 120 izakurwa mu manegeka.
-
- Abakuwe mu manegeka barimo gutuzwa mu nzu zigeretse
Hari kandi kubaka gare ya Gisenyi, kurangiza inyubako ry'isoko rya Gisenyi no kubaka ibyumba by'amashuri 1045, mu gihe mu karere ka Rusizi hubatswe ibyumba by'amashuri 754.
Barimo kubakwa n'ibyambu byoroshya ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse n'isoko ryambukiranya imipaka Bugarama-Kamanyora, rikazateza imbere ubuhahirane.
Akarere ka Karongi kubatse amasoko mu mirenge ya Gishyita na Twumba, hubatswe ibigo nderabuzima mu mirenge ya Bwishyura, Mubuga na Murundi, hubakwa ibyumba by'amashuri 734 ndetse hanatangwa inka 640 ku miryango ikennye.
-
- Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ririmo kubakwa
-
- Gare ya Rubavu irimo kubakwa
-
- Abaturage begerejwe amavuriro
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-imishinga-y-iterambere-irimo-gukorwa-mu-ntara-y-iburengerazuba