Miliyari 12 Frw nizo u Rwanda rukeneye mu gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri muri RBC, Hagenimana Marc, mu nama yabaye ku wa 4 Gashyantare 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri, yari igamije kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura kanseri y'inkondo y'umura no kumenya kare kanseri y'ibere.

Yavuze ko ayo mafaranga atazakoreshwa gusa mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwisuzumisha kanseri hakiri kare, ahubwo azanakoreshwa mu gusuzuma nibura 70% y'abagore bagera kuri miliyoni 1,4 ahatangirwa serivisi z'ubuzima hose.

Hagenimana yavuze ko n'ubwo intambwe ya mbere mu kurwanya izi kanseri zombi (iy'inkondo y'umura n'iy'ibere) ari ukuzibona kare, icyorezo cya COVID-19 cyatumye abagore benshi barekera aho kwitabira gahunda yo kujya kwisuzumisha kanseri.

Ati 'Kuba ubukungu bwa benshi butameze neza muri iki gihe, hakiyongeraho kugira ubwoba bwo kuba bakwandurira COVID-19 aho bajya kwisuzumishiriza, ndetse no kuba hari abananiwe gukoresha uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya mu gihe cya Guma mu Rugo, byatumye umubare w'abagore baza kwisuzumisha ugabanuka cyane.'

Hagenimana yongeyeho ko by'umwihariko muri iki gihe imbaraga nyinshi zashyizwe mu guhangana na COVID-19, bikaba byaratumye izindi ndwara na kanseri irimo zisa n'izitari kwitabwaho cyane.

Yavuze ko mu gihe imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19 zidasaranganyijwe ngo zikoreshwe no mu guhangana na kanseri we yise 'ikishi', ngo bishobora kuzatuma yiyongera cyane.

Yagize ati 'Ntabwo bishoboka kuri ubu gutegura amahugurwa n'inama, niyo mpamvu byatugoye kuba twakora ibikorwa byo gusuzuma abantu mu turere twinshi. Dukwiye kugumya gukora ubukangurambaga n'ubwo COVID-19 igihari cyane ko tutazi n'igihe izarangirira.

N'ubwo bimeze bityo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Lt Col. Tharcisse Mpunga, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kugera ku ntego y'Isi yo kurandura kanseri y'inkondo y'umura.

Yavuze ko leta yari ibizi ko gusuzuma kanseri bigomba kujyana no kongera ibikorwaremezo bifasha mu kwita ku bayirwaye, niyo mpamvu hashyizweho ibikorwaremezo bitandukanye bifasha mu kuvura abarwaye kanseri birimo ibitaro bya Butaro biri mu Ntara y'Amajyaruguru, ndetse hahuguwe benshi kugira ngo babashe kwita ku barwaye kanseri.

Ati 'Dufite icyizere ko mu iterambere tumaze kugeraho mu kugira ibikorwaremezo bikwiriye mu kwita ku barwayi ba kanseri, ndetse na serivisi z'ubwishingizi zikomeye, tuzabasha kugeza ubuvuzi buboneye ku bagore byibuze 90% barwaye kanseri y'inkondo y'umura na mbere y'umwaka wa 2030.'

Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko ¼ cy'abahitanwa na kanseri y'inkondo y'umura ku Isi yose ari abo muri Afurika. Benshi muri bo ngo ni abajya kwivuza kanseri yaramaze kugera ku rugero rwo hejuru amahirwe y'uko yakira ari make.

Lt Col. Mpunga yavuze ko iyo kanseri y'inkondo y'umura ibashije kugaragara hakiri kare ivurwa igakira, bityo asaba abagore kwitabira serivisi zo kwisuzumisha iyi kanseri kugira ngo babashe kwitabwaho bikwiriye amazi atararenga inkombe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-12-frw-nizo-u-rwanda-rukeneye-mu-gusuzuma-kanseri-y-inkondo-y-umura-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)