MINEDUC yahawe amezi 3 yo gukemura ibibazo bivugwa mu gushyira abarimu mu myanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu isesengura ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gashyantare ubwo Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'iy'Uburezi zatangaga ibisobanuro ku bibazo by'imicungire y'abarimu mu mashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga byagaragajwe muri raporo ya NPSC ya 2019-2020.

Abadepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage bagarutse cyane ku kibazo cy'amakosa agaragara mu micungire y'abakozi b'abarimu, kuko harimo benshi bashyirwa mu myanya batujuje ibisabwa bibemerera gukora uwo mwuga.

Akomeje kubazwa n'abagize iyi komisiyo anasabwa n'igihe ntarengwa cyo kuba ibi bibazo byakemutse, Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine UWAMARIYA yavuze ko biriya bibazo birabareba.

Yagize ati 'Nk'iki cyo kiratureba ntabwo twacyigurutsa. Nemeza ko ntacyatunanira ariko nonaha kuba navuga ngo turatanga igihe ntarengwa, njye ku ruhande rwanjye ntabwo nshaka kubeshya gusa nemeza ko ubwo bushake buhari.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Igantienne nawe n'ubwo yasabye ko bahabwa igihe ngo babe bakemuye iki kibazo, avuga ko ntawagakwiye kurenga ku mategeko ahari yanditse kandi bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi.

Yagize ati 'Ikintu cyo gukurikiza amategeko kandi yanditse asobanutse nanjye ndumva kihutirwa kandi koko bigira ingorane kuko ntituragera aho kubera ngo ariko uyu ibyo yahembewe yatanze umusaruro ? Abana barize bamenye ibyo bagombaga kumenya ? Ese ntacyatakaye bazamenya ejo kandi baragombaga kukimenya uyu munsi ?'

Ny'uma y'ibi bisobanuro, Hon.MUHONGAYIRE Christine uyobora Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, yasabye izi ministeri gukora uko zishoboye amezi atatu ibi bibazo by'imicungire itanoze y'abarimu bikaba byavugutiwe umuti.

Yagize ati 'Mu by'ukuri tubahaye amezi atatu kugira ngo ibi byose bizabe byarangiye ; aba barimu bazabe babonye amabaruwa abashyira mu kazi, abandi dossier zamaze kuzuzwa, ndetse n'abagomba kugaragaza za Equivalence zabo aho zikenewe bazitanze.'

Mu bugenzuzi bwakozwe na ko Komisiyo y'Abadepite Ishinzwe imibereho y'Abaturage, basanze uturere twa Nyagatare na Nyamagabe ari two tuza imbere mu kugira abarimu benshi badafite dosiye, mu gihe uturere twa Ngororero, Ruhango na Bugesera ari two dufite abarimu benshi bafite dosiye zituzuye.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu turere 11 twakorewemo igenzura ku barimu ibihumbi 23 617 harimo 1 566 batagira dosiye, mu gihe 8 813 bafite dosiye zituzuye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/MINEDUC-yahawe-amezi-3-yo-gukemura-ibibazo-bivugwa-mu-gushyira-abarimu-mu-myanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)