Ibi yabitangaje nyuma yaho ababyeyi bamwe na bamwe barereraga muri iki kigo bibazaga niba iri shuri ryarafunzwe burundu kugira ngo bashake ubundi buryo abana babo bakwigamo.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Batwoherereje abana ariko ntibadusobanuriye niba bazasubira kwiga cyangwa niba barifunze burundu kugira ngo umuntu amenye icyo gukora.'
Uyu mubyeyi yavuze bari mu gihirahiro cy'abana babo ngo kuko bose atari ko bakoze amakosa agasaba gukurwa mu gihirahiro ngo kuko n'itangazo ryasohotse ritigeze rivuga igihe ishuri rizamara rifunze.
Ati 'Umwana wanjye yiga mu mwaka wa gatandatu, urumva rero bagfite ibizamini bisoza umwaka mu kwezi kwa karindwi bakwiriye kudufasha tukamenya niba bazakora ibizamini.'
Umuvugizi wa Minisiteri y'Uburezi, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko ishuri ritafunzwe burundu ahubwo ari mu gihe gito kugira ngo hashakishwe impamvu nyamukuru yateye ibibazo byose byabaye.
Yagize ati 'Ririya shuri ntiryafunzwe burundu, ni iby'agateganyo nkuko itangazo ribisobanura inzego zibishinzwe nizimara kumenya impamvu nyamukuru yateye ikibazo. Mineduc izatangaza igihe rizongera gufungurira mu buryo bwa vuba kugira ngo abanyeshuri basubukure amasomo nk'ibisanzwe ndetse banabashe no gukora ibizamini nk'abandi bose bari mu by'icyiciro by'amashuri yamaze gutangira.'
Yakomeje avuga ko basaba ababyeyi ubufatanye mu kwigisha abana babo bakabagaragariza amakosa bakoze kandi bakabasaba gukomeza gusubiramo amasomo nubwo bari iwabo mu rugo.
Ati 'Minisiteri y'Uburezi irahumuriza ababyeyi b'abana boherejwe mu miryango yabo ariko inasaba ubufatanye mu kugaragariza abana amakosa bakoze adakwiye mu burere n'uburezi bw'abana u Rwanda rwifuza.'
Yakomeje agira ati 'Irasaba kandi ababyeyi muri rusange gukomeza gukangurira abana babo kutishora mu bikorwa bisa n'ibyagaragaye ku Ishuri rya Gakoni Adventist College kuko bishobora kubangiriza ejo habo heza.'
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo mu Kigo cya Gakoni Adventist College hadutse imyigaragambyo yatewe n'umunyeshuri ngo wari usanzwe yarananiranye, ubuyobozi bwagerageje kumwirukana arabyanga biba ngombwa ko bwitabaza Polisi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Polisi ngo yaraje ifata wa munyeshuri imwambika amapingu imusohoye mu modoka abanyeshuri basigaye bayitera amabuye kugeza ubwo bayimennye ikirahure cy'imbere.
Iyi myigaragambyo yakomereje imbere mu kigo aho aba banyeshuri bamennye ibirahure by'amashuri, iby'aho baryama ndetse n'ibyo ku biro by'ikigo.
Ubuyobozi bw'Akarere ku wa mbere bwabyukiyeyo nyuma yaho aba banyeshuri bari banze gusubira mu ishuri bubabaza icyo bashaka bavuga ko bashaka gutaha ngo kuko bafashwe nabi ku ishuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugisha inama Minisiteri y'Uburezi hanzuwe ko abanyeshuri bose bataha.
Yakomeje avuga ko iyi myigaragambyo ishobora kuba yaratewe n'abanyeshuri bavuye mu Nkambi ya Nyabiheke na Gihembe ngo kuko aribo bahiga ku bwinshi kuko muri 372 bahiga, 288 ni ho baturuka.
Uretse gufunga ikigo mu itangazo Mineduc yasohoye uyu munsi yavuze ko hari abanyeshuri 16 batawe muri yombi bashyikirizwa Polisi aho bakekwaho guteza iyo myigaragambyo.