MINEDUC yatangaje igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa -

webrwanda
0

Icyemezo cyo gufungura aya mashuri kiri mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwo mwanzuro uvuga ko "Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura.’’

MINEDUC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungura tariki 23 Gashyantare 2021.

Yasabye ababyeyi kwitegura no gushakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

Yagize iti “Ibigo by’amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.’’

Uyu mwanzuro watangajwe mu gihe ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka gusa ku bagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo iz’ubuvuzi n’ubukerarugendo.

Mineduc yavuze ko abanyeshuri n’abarimu bafatiwe mu ntara kubera ingendo zifunze bazafashwa.

Iryo tangazo rikomeza riti “Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi turere ku bufatanye n’izindi nzego.’’

Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n’ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.

Kuva icyo gihe amashuri yose yo muri Kigali yari afunze, mu gihe ayo mu zindi ntara yakomeje kwiga.

Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Abanyeshuri biga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera guhura n'abarimu babo nyuma nyuma y’iminsi 37 bari bamaze batiga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)