Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo ya Komisiyo ya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ya 2019/20 igaragaza ko mu makosa agaragazwa n'iyi raporo, harimo ikibazo cy'abarimu bagaragara mu kazi batagaragaje impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi zabo, abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y'igihe cy'igeragezwa, abatarahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi, abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike ndetse n'abahinduriwe ibigo ntibahabwe amabaruwa abimura cyo kimwe n'abatarahawe ikiruhuko cy'izabukuru.

Inteko yabanje kubaza Minisiteri y'Uburezi ibyayo makosa yagiye agaragara mu mitangire n'imicungire y'abakozi nk'aho hagaragajwe ibibazo byo gutanga akazi ku barimu badafite dosiye zuzuye.

Depite Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, yasabye Mineduc ko mu gihe cy'amezi atatu byaba bimaze guhabwa umurongo.

Ati 'Twasabye ko mu gihe gito kitarenze amezi atatu izo dosiye ziba zamaze kuzura, abarimu bakaba bari mu myanya neza, babasha gucungwa neza, ku buryo mu gihugu hose haba hari abarimu bacunzwe neza ndetse n'abakeneye kuzamurwa mu ntera nabo bakazamurwa.''

Mu gusubiza ku bijyanye n'uruhuri rw'ibibazo byagaragaye mu rwego rw'uburezi mu Rwanda, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko amakosa yabayeho agiye gukosorwa n'uburyo buhamye bw'imicungire y'abarimu igiye gushyirwaho ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Ati "Ni uko twari tukibikora mu buryo bu busanzwe tudafite sisiteme ibidufasha. Turimo guteganya ko twagira ikoranabuhanga ridufasha no kubashyira mu kazi, nk'ubu ikibazo twahuye na cyo mu minsi yashize wasangaga umuntu umwe yasabye akazi mu turere tune cyangwa dutanu dutandukanye, icyo gihe kujya kujonjora uburyo umuntu atagaragara aho hose na byo biri mu bintu byatwaye umwanya ariko dufite ikoranabuhanga ridufasha kubimenya, niba wujuje dosiye uri mu Karere ka Nyamagabe ntushobora kongera kuyuzuza uri mu ka Rusizi, icyo gihe sisiteme irahita ikubona ko urimo, ndetse n'amanota yawe igihe yasohotse n'ibindi byose byakozwe.'

Yakomeje ati 'Icya kabiri ni imicungire y'amashuri umunsi ku munsi, turi kuganira na MINALOC ngo dushyireho uburyo bw'imikorere, dukorane umunsi ku wundi ku buryo na cya kibazo cyo kuvuga ngo abarimu barahari badafite ibyangombwa n'ibindi byose kikava mu nzira."

Abadepite basabye Minaloc na Mineduc bakosora ibitagenda neza mu maguru mashya ndetse n'abarimu bataruzuza ibyangombwa byabo basabwa kubyuzuza mbere y'uko hakorwa irindi genzura.

Raporo y'umwaka wa 2019/2020 igaragaza ko ku barimu bose 23.617 bari mu turere 11 twakorewe igenzura hagaragaye abarimu 1.566 badafite dosiye barimo 1.149 mu mashuri yisumbuye na 317 mu mashuri abanza bingana na 6,6%

Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yiyemeje-gukosora-amakosa-yagaragaye-mu-mitangire-y-akazi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)