Nyuma yo gusezererwa kw'ikipe y'amavubi mu mikino ya CHAN abanyarwanda benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko bashavujwe n'uburyo umusufizi yasifuye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea, ari nako banihanganisha abasore bamavubi babashimira uburyo bitwaye muri iri rushanwa.
Akaba ari muri urwo rwego rero Miss Muyango, yashatse kugaragaza ko yifatanyije n'umukunzi we Kimenyi wagiye mu kibuga asimbuye Olivier ndetse agahita atsindwa igitego kimwe rukumbi cya garagaye muri uyu mukino.
Muyango rero ntiyiriwe avuga menshi ahubwo ya postinze ifoto ya Kimenyi kuri instagram maze ashyiramo umutima, amwereka ko amufite ku mutima.