Abakobwa 3 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aribo Umwaliwase Claudette, Gaju Evelyne na Musana Teta Hense basubije Miss Lea Umutesi bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nyuma yuko amakuru agiye hanze avuga ko ashyigikiwe n'umuhanzi Ali Kiba uri mu bakomeye ku isi. Ni mu kiganiro aba bakobwa 3 bagiranye na Inyarwanda Tv aho babanje kuvuga impamvu nyamukuru yabateye kongera kugaruka mu irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri dore ko aba bose umwaka ushize nabwo bari bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Mu gutangira, aba bakobwa bose bavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bagaruka mu irushanwa rya Miss Rwanda ari uko umwaka ushize batigeze bahirws no kwegukana ikamba rya Miss Rwanda gusa muri uyu mwaka buri umwe yavuze ko yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Aba bakobwa bagize icyo bavuga  kuri Miss Umutesi Lea wavuze ko ikamba rya Miss Rwanda 2021 ari irye ko abandi bakobwa basigaye bazaba ibisonga. Miss Gaju yavuze ko ibyo Miss Lea yavuze ari ugutwika gusa avuga ko ari na byiza kwigirira icyizere ndetse anavuga ko Lea aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yagakwiye guha umwanya munini gukora ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda. Miss Claudette we yavuze ko atazi Lea bityo abaka yumva nta kintu yabwira umuntu atazi. Miss Teta Hense yavuze we ko ari byiza ko Lea yifitiye icyizere kubera ko nawe aracyifitiye ndetse n'abandi bakobwa bagenzi be.
Â