Mohamed Salah yavuze ko yiteze ko ashobora gucibwa amande kubera ko yavuze ko VAR yaje igamije kwica umupira w'amaguru.
Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y'aho afashije Liverpool yari imaze iminsi imeze nabi gutsinda Westham ibitego 3-1 kuri iki cyumweru.
Uyu mukinnyi watsinze ibitego 2 muri uyu mukino,yahagaritse agahigo kabi yari akomeje kwandika kuko yari amaze imikino 6 muri Premier League atinjiza igitego.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino,Liverpool ikajya ku mwanya wa 3 muri shampiyona,Salah yahise abona umwanya wo kuvuga ikimuri ku mutima kuri VAR.
Yagize ati 'Ndatekereza ko kuva na mbere ntigeze nkunda VAR.Kuva uyu mwaka w'imikino watangira.Kuri njye,mbona yica umupira,ibyishimo bya ruhago.
Aha,uba ugomba kuba uri ku murongo umwe n'umukinnyi.Ntekereza ko muri Champions League cyangwa mu bindi bihugu baha utsinze igitego umwanyaâ¦iyo batsinze biba ari byiza kuri bo.
Ntabwo nshaka gukomeza kubivugaho kuko ndashaka guhanwa ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR?,ntabwo nyikunda.'
Igitekerezo cya Salah ntigitandukanye n'icya benshi bakunda umupira w'amaguru mu Bwongereza bashinja VAR kwibeshya,gufata imyanzuro ihabanye n'iyabanje,kwica ibyishimo by'abatsinze ibitego n'ibindi.
Liverpool n'imwe mu makipe yahohotewe cyane na VAR muri uyu mwaka w'imikino by'umwihariko ku mukino yanganyije na Everton 2-2,aho itahaye umunyezamu Pickford ikarita itukura ku ikosa yakoreye Virgil Van Dijk ndetse n'igitego cyayo cyanzwe ku munota wa nyuma.