Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Nsanzabaganwa w'imyaka 50 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017. Agiye kungiriza Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari bya Komisiyo.

Agomba kandi kuba afite uburambe bw'imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw'ibigo binini.

Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

Yari ahatanye n'abakandida babiri barimo Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibuti wigeze kuba Minisitiri w'Urubyiruko, Imikino n'Ubukerarugendo wagize amajwi abiri na Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igenamigambi muri Uganda, umwanya yari yaragiyeho mu mwaka wa 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Mbarara wagize 10.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri uyu mwanya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo, ibijyanye n'ubukungu, abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n'amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z'Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y'ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, ari no mu y'Umuryango Women's World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw'abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry'u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z'imari, akaba n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Itorwa rya Dr Nsanzagabanwa ryishimiwe n'abantu benshi

Félicitations nyinshi à mon ancienne collègue, une femme travailleuse et très capable Monique @mnsanzabaganwa fraîchement élue nouvelle vice-présidente de la Commission de l'Union Africaine @_AfricanUnion. Clin d'œil à mon pays le #Rwanda!!

â€" Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) February 6, 2021

Congratulations to Rwanda's candidate, @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chairperson of the African Union Commission, elected by 42 votes out of 55 member states. #AUsummit2021 #AU #TheAfricaWeWant #RwOT https://t.co/2y3UMMdQtZ pic.twitter.com/GJS85Vjc38

â€" Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) February 6, 2021

The Women, Gender and Development Directorate wishes to congratulate Chairperson @AUC_MoussaFaki on his unanimous re-election.

Congratulations to Dr. Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on your election as the Deputy Chairperson. Great to have a woman at the helm of leadership pic.twitter.com/6F8zDBCl0u

â€" African Union Women & Gender Development. (@AU_WGDD) February 6, 2021

I congratulate my dear brother @AUC_MoussaFaki on his brilliant re-election as Chairperson of the African Union Commission. I also extend in the same vein warm felicitations to Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chair of the AUC. Congratulations.

â€" Hage G. Geingob (@hagegeingob) February 6, 2021

Congratulations Hon. Dr Monique Nsanzabaganwa for a well deserved position. Thanks to the Goverment support. Proudly Rwandan.👍

â€" UWUMUKIZA Françoise (@uwumukiza11) February 6, 2021

Congratulations to Dr. Monique N. and our country at large! U Rwanda rweme!! Intsinzi bana b'u Rwanda👏👏👏

â€" Mujawamariya Jeanne d'Arc (@MujaJeanne) February 6, 2021

Congratulations dear @mnsanzabaganwa, we are proud of you and wish you success in your new continental assignments.

â€" Rwangombwa John (@rwangombwajRW) February 6, 2021

Waoooh......!!! Biranshimishije cyane! Sinshidikanya ko uzaduhesha ishema kuri uwo mwanya!! Mbega ibintu [email protected] Uzagura!!🤣🤣🤣

â€" Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) February 6, 2021

Congratulations @mnsanzabaganwa 👏👏👏 Nyagasani akujye imbere nk'ibisanzwe, portes très haut ce drappeau 🇷🇼

â€" Isabelle Kalihangabo (@KalihangaboIsa) February 6, 2021

Congratulations to her. #Rwanda 🇷🇼 👏🏾👏🏾💪🏾💪🏾

â€" NKURANGA Alphonse (@Nkurangalphonse) February 6, 2021

Congratulations!!!! @mnsanzabaganwa

â€" Fanfan Rwanyindo.K (@FRwanyindo) February 6, 2021

Congratulations to Dr Monique for this well deserved position as AUC Vice Chair. Wishing you all the best in this continental leadership responsibility.

â€" Josephine Uwamariya (@Josephine287) February 6, 2021

Congs Dr Monique. We with you every kind of success and to become good Brand for Rwanda like Dr Kaberuka & other.

â€" Charles Kayumba (@CharlesKayumba1) February 6, 2021

Great news!! Warm congratulations to Rwanda's Candidate @mnsanzabaganwa

â€" MUKANGIRA Jacqueline. (@MUKANGIRA1) February 6, 2021

Warmest congratulations @mnsanzabaganwa on your election as Deputy Chairperson #AUsummit2021 we are very proud 🇷🇼🇷🇼🇷🇼.👏👏 🙌🙌

â€" Sandrine Uwimbabazi Maziyateke (@Suwimbabazi_M) February 6, 2021

U Rwanda rwacu rutanga abageni👍👍congrats Dr @mnsanzabaganwa 🙏Uwiteka azabane namwe mu mirimo mishya!

â€" Claudine Baraka (@Baraka71) February 6, 2021

Congratulations @mnsanzabaganwa What a great week it has been for African women!!💪🏾

â€" Louise Kanyonga (@LouiseKanyonga) February 6, 2021

Congratulations to our Rwandan candidate Dr. Monique. All the best

â€" Uwamariya Odette (@UwamariyaOdette) February 6, 2021

🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🎊🎊🎊🎊💃🏿💃🏿💃🏿 what a smart choice! congratulations Dr. @mnsanzabaganwa #WomenShouldLead

â€" Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) February 6, 2021

Congratulations!!

â€" Edda Mukabagwiza (@EddaM2012) February 6, 2021

Congratulations Dr Monique 💪💪

â€" Vincent Nyirigira🇷🇼 (@vincent_flug) February 6, 2021

Congratulations Sister @mnsanzabaganwa we wish you success.

â€" Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) February 6, 2021

Tiutes mes felicitations Dr. Monique Nsanzabaganwa. God bless you in your new position and from your established records we know you will do an excellent job.

â€" Innocent Kabenga. (@KabengaKabenga) February 6, 2021

Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n'ubukungu n'imari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monique-nsanzabaganwa-yatorewe-kuba-umuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)