MTN Rwanda mu mugambi wo gushinga Ikigo cy'imari cyihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitekerezo kikiri mu mizi, kuko ibiganiro by'ibanze hagati ya MTN Rwanda na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) itanga ubwo burenganzira bikiri mu ntangiriro, ariko igitekerezo cyo kirahari kandi kiri kwigwaho.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, yahamije iby'aya makuru, gusa avuga ko "nta kinini nabivugaho, ibiganiro birakomeje, ariko ntituramenya igihe tuzabirangiza, biracyari mu ntangiriro [BNR] batwereka uko byakorwa n'ingaruka byagira".

Igitekerezo cyo gushinga ikigo cy'imari cyihariye, serivise zacyo zikagenzurwa bitandukanye n'izindi zitangwa na MTN Rwanda, cyaturutse ku buryo serivise za mobile money z'icyo kigo zikomeje gukoreshwa cyane n'abanyarwanda.

Nk'ubu iki kigo cyatangije ko mu mwaka ushize cyari gifite abantu bakoresha serivise za mobile money bagera kuri miliyoni 3,2 nyamara cyari cyatangiye uwo mwaka gifite miliyoni 2,8.

Kuri ubu, iki kigo kibarura ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abakiliya bacyo bamaze kugera kuri miliyoni esheshatu, bakoresha serivise za mobile money mu buryo buhoraho buri kwezi.

Ugereranyije n'ibindi bigo bitanga serivise z'itumanaho na mobile money mu Karere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, usanga ari ibigo bicye cyane by'itumanaho aho kimwe cya kabiri cy'abakiliya babyo baba banakoresha serivise za mobile money.

Ni mu gihe kandi, nk'uko icyorezo cya Covid-19 cyabyerekanye, umubare w'abakoresha serivise za mobile money mu kwishyurana, kwizigamira, kwiguriza n'izindi serivise zitangwa na mobile money, uzakomeza kwiyongera.

Nk'iyo urebye umwaka ushize, umubare w'abakoresha serivise za Momopay mu kwishyurana wikubye inshuro zirindwi zose, uva ku bihumbi 200 000 bayikoreshaga mu buryo buhoraho mu ntangiriro z'umwaka ushize, ugera ku bantu miliyoni 1,4 babarurwa muri iyi minsi.

Ku rundi ruhande, ingano y'amafaranga ahererekanywa hagati ya konti ya mobile money na konti isanzwe umuntu agira mu kigo cy'imari, yiyongereyeho 60% mu mwaka ushize gusa, ahanini bigizwemo uruhare n'uko ikiguzi cya serivise zo kohererezanya amafaranga hagati ya konti ya banki na konti ya mobile money cyagabanutse.

Hagati aho, uko abakoresha mobile money biyongera, ni ko no kuyicunga bigorana, kandi serivise z'imari by'umwihariko z'ikoranabuhanga, zikaba zishobora kwinjirirwa n'abajura igihe zidacunzwe neza.

Ng'ambi avuga ko icyo kigo nikimara gushingwa, kizahangana n'ibyo bibazo mu buryo bwisumbuye, ati "cyaba ikigo kigenga kigenzura serivise za mobile money ku buryo twarushaho kwirinda ibyo bibazo byose by'ubujura (fraud) bushobora kubaho".

MTN Rwanda kandi iri mu myiteguro ya nyuma yo gushyira imigabane yayo 100% ku Isoko ry'Imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE), ariko hakazagurishwa gusa 20% byayo, yari isanzwe ifitwe n'ikigo cya Crystal Telecom, aho abanyamigabane bazaguranirwa, uwari ufite umugabane umwe muri Crystal Telecom agahabwa umugabane umwe muri MTN Rwanda.

Mu mwaka ushize, inyungu ya MTN Rwanda yiyongereyeho 20% ugereranyije n'umwaka wari wabanje wa 2019.

MTN Rwanda irateganya gutangiza ikigo cy'imari cyihariye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-mu-mugambi-wo-gushinga-ikigo-cy-imari-cyihariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)