Ndanda Alphonse wahoze ari Umugabo wa Anitha Pendo, ndetse bafitanye abana babiri,kuri uyu munsi wahariwe kwizihizwa n' abakundana na we yeretse Anitha Pendo ko akimuzirikana akoresha amagambo meza amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko.
Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wabakundana bikaba akarusho cyane k' umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.
Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda.
Yagize ati'Isabukuru nziza y'amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.'
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-n-imitoma-ndanda-yifurije-anitha-pendo-isabukuru-nziza/