Mu birukanywe, higanjemo abari bafite ipeti ryo hasi rya Corporal mu gihe 104 bari bafite ipeti rya Seargent naho 18 bakaba bari bafite ipeti rya Senior Seargent.
Iyirukanwa ry'aba bapolisi, rikubiye mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri iheruka guterana tariki 16 Gashyantare 2021.
Ikinyamakuru Igihe kivuga ko abapolisi 146 mu birukanywe, bazize imyitwarire idakwiye naho abagera muri 240 bakaba barazize ibibazo binyuranye nko guta akazi no kuba baratanze amakuru atari yo ubwo binjiraga mu gipolisi.
Mu kiganiro cy'amashusho Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kugirana na UKWEZI TV, yavuze ko ubusanzwe abapolisi bagira amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba kubiryozwa.
Icyo gihe yagize ti 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n'imyitwarire [discipline].'
Yavuze ko Umupolisi ashobora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n'ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'
Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ibi, ku buryo mu gihe hari umupolisi umuhohoteye agomba kubiryozwa.
Ati 'Ariko n'abapolisi ubwabo bumve ko kizira kikazizirizwa kurenganya umuturage ushinzwe kurinda n'ibye.'
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda hagashyirwaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryacyo, humvikanye Abapolisi bagiye bakoresha imbaraga z'umurengera mu gufasha abaturage kuyubahiriza.
Mu kwezi k'Ukuboza 2020, Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yashyize hanze raporo igaragaza ibyabangamiye uburenganzira bwa muntu mu iyubahirizwa rya ziriya ngamba. Iyi raporo yavuze ko hari abaturage bane bishwe n'abapolisi.
Muri kiriya kiganiro, CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babibajijwe ariko ko kandi babikoraga mu izina ryabo, batabaga babitumwe n'urwego bakorera.
Ariko kandi ngo nta n'umuturage ukwiye kunaniza umupolisi uri mu kazi, kuko iyo abikoze na we yitabaza ibikoresho afite nk'amapingu ariko akirinda kumukubita.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mezi-4-Polisi-y-u-Rwanda-imaze-kwirukana-abapolisi-380