Ni umukino AS Kigali yarushijwemo na CS Sfaxien yari iwabo, yanayibanje igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy'umukino ari na cyo cyabonetse cyonyine muri iki gice cya mbere.
Umupira wakunze kuguma mu rubuga rwa AS Kigali yakomeje kwihagararaho kuko umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yanagerageje gukuramo imipira yabaga yabazwemo ibitego.
AS Kigali kandi yanagerageje kureba mu izamu ndetse ku munota wa 22 ibona amahirwe yari yabazwe ubwo Lawal yateraga umupira n'umutwe ariko umupira ugaca hejuru y'izamu.
Mu gice cya kabiri byahinduye isura ubwo abasore ba AS Kigali bakoraga amakosa bituma CS Sfaxien yongere kureba mu izamu ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Aymen Harzi.
Abasore ba CS Sfaxien bakomeje kotsa igitutu aba AS Kigali bituma ibindi bitego bibiri birimo icyabonetse ku munota wa 61 n'ikindi cyabonetse ku munota wa 89 w'umukino.
Ni umukino kandi Hakizimana Muhadjiri yahawemo ikarita itukura itavuzweho rumwe kuko benshi bavuga ko ibyo yakoze atari ikosa ryagombaga guhabwa iriya karita.
11 babanje mu kibuga kuri buri ruhande :
CS Sfaxien : Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.
AS Kigali : Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane', Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala' na Orotomal Alex.
UKWEZI.RW