Ntirenganya utuye mu mudugudu wa Rambira mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aribwo arangije amashuri abanza ariko irangiye ntiyabona uburyo bwo gusubira ku ishuri agana inzira y’uburobyi.
Ati “Natangiye ntega amafi nza kuyavamo njya gukorera abafite ikipe iroba isambaza. Nahembwaga ibihumbi umunani mu minsi 24. Nabigiyemo kubera ko kutabasha gusubira kwiga.”
Akinjira muri uyu mwuga abantu bamucaga intege bavuga ko nta terambere ry’urugo rw’umurobyi, ariko ayo magambo ayatera umugongo akomeza kurara amajoro none asigaye afite ikipe iroba ifite agaciro ka miliyoni eshanu.
Ati “Hari uburyo umuntu yakoraga yizigama none mfite ikipe ihagaze miliyoni hafi eshanu. Umwaka ushize nari mfite amakipe abiri, imwe nayigurishije, amafaranga nkuyemo mbasha kubaka inzu y’agacurama ngura n’ubutaka. Iriho amabati agezweho 110, ahantu dutuye hari mu gishushanyo mbonera, banki yayiha agaciro ka miliyoni umunani.”
“Ibintu byose mfite nabikuye mu kiyaga kandi mfite umuryango n’abana batanu harimo n’uwiga mu mashuri yisumbuye. Mu kiyaga sinavamo kuko hari n’ibindi byinshi nzabona.”
Ntirenganya Jean Pierre avuga ko mbere abaturage bumvaga ko nta terambere ry’uburobyi kuko hari igihe habayeho kwicana mu kiyaga biturutse ku bantu batega bitemewe ariko aho ubuyobozi bwazanye kuroba by’umwuga byarahindutse.
Kuri ubu mu karere ka Nyamasheke habarurwa amakoperative arindwi y’abarobyi. Benshi mu bayagize bahamya ko biteje imbere bunganira n’iterambere ry’Akarere. Umwaka ushize batanze ibiro ijana by’isambaza ku bigo nderabuzima bibiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-27-ntirenganya-yakuye-umuryango-we-mu-bukene-abikesha-uburobyi