Mu turere 20 hamaze kubakwa ibiraro 83 byo mu kirere ku migezi yatwaraga abantu -

webrwanda
0

Hashize igihe mu turere dutandukanye tw’igihugu havugwa ikibazo cy’imigezi yuzura mu bihe by’imvura ikabuza abantu kwambuka, ubigerageje akarohama akahaburira ubuzima.

Urugero ni mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama kuko mu bihe by’imvura wuzuraga ugaheza bamwe hakurya abagerageje kwambuka bakagwamo.

Icyo kiraro gifite metero 135 z’uburebure cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw.

Ngayabarambirwa Théoneste wo mu Murenge wa Muhanga yemeza ko icyo kiraro cyaje nk’ubutabazi.

Ati “Hari umukobwa wigeze kugwamo umugezi uramukurura umugeza epfo iriya, iyo imvura yagwaga yabangamiraga abaturage kuko Nyagako yuzura cyane. Wasangaga bigoye abantu bajya kwa muganga bahetse abarwayi, abana bato bajya kwiga nabo byababeraga ikibazo ariko turashimira Leta iduhaye iki kiraro, ibyo byago byose ntibizongera kubaho.”

Mu Karere ka Nyamagabe naho abaturage bagaragaje ko Umugezi wa Mwogo unyura mu Murenge wa Kamegeri iyo wuzuye ubabuza kwambuka ugatwara abantu.

Ntakirutimana Vincent aherutse kuganira na IGIHE agira ati “Hari igihe uyu mugezi watwaye abantu bane umunsi umwe bavuye hano hirya ku gasantere, hari igihe watwaye abantu babiri hariho n’igihe watwaye umwana n’umugore tumara icyumweru cyose tubashaka turababura.”

Mu gukemura icyo kibazo kuri uwo mugezi hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifite agaciro ka miliyoni 74 Frw ku buryo kuri ubu abaturage bambuka neza.

Mu Karere ka Huye naho hubatswe ibiraro bibiri byo mu kirere byatwaye agera kuri miliyoni 110 Frw. Harimo icyambuka umugezi wa Agatobwe cyatwaye miliyoni 60 Frw n’icyambuka uwa Mwogo cya miliyoni 50 Frw.

Mininfra ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibiraro 83 ari byo bimaze kubakwa mu turere 20 tw’igihugu, bikaba bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kubona serivisi zitandukanye nta nkomyi.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko biteganyijwe ko ibirao byose bizubakwa bigera kuri 300.

Iti “Ni ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage batuye mu bice by’icyaro kuva mu bwigunge. Ku bufatanye na Bridge to Prosperity hamaze kubakwa ibiraro 83 mu turere 20 bifasha abaturage bagera ku bihumbi 400 kugera kuri serivisi z’uburezi, ubuzima n’ubukungu. Ibiraro birenga 300 bizubakwa mu gukomeza koroshya imigenderanire.”

Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Abakenera serivisi zitandukanye bazigeraho bitabagoye
Byubatswe ku buryo bukomeye kandi iyo umugezi wuzuye nta kibazo bitera abambuka
Ibiraro byo mu kirere biri kubakwa hirya no hino mu gihugu ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo
Iki kiraro cyubatswe mu Karere ka Muhanga cyuzuye gitwaye miliyoni 130 Frw
Iki kiraro cyubatswe mu Murenge wa Kamegeri gitwaye agera kuri miliyoni 74 Frw
Mbere kwambuka byaragoranaga ariko ubu ikibazo cyarakemutse
Mu Karere ka Huye ku Mugezi wa Mwogo hubatswe ikiraro cyo mu kirere cya miliyoni 50 Frw
Mu Karere ka Muhanga haherutse kubakwa ikiraro cyo mu kirere cya metero 135 ku Mugezi wa Nyagako uhuza Utugari twa Kanyinya na Nyamirama
Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ikiraro cyo mu kirere gifasha abaturage kwambuka umugezi wa Mwogo umaze igihe utwara abantu
Ni ibiraro bifasha abanyeshuri kugera ku mashuri nta nkomyi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)