Arababwira ati 'Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.' Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya'. Mariko 6:3.
Kuki Yesu yafashe umwanya wo kuruhuka? Kugira ngo abashe gukora neza bishoboka mu mirimo ye.
Uyu munsi uramenyeshwa ko niba udafashe ikiruhuko, nta we uzakiguha. Yesu arashaka ko urokoka ingoyi y'isiganwa, mu gihe gikwiye kora ariko ufate n'akanya ko kuruhuka. Inzitizi za mbere zo gutsindwa ni akajagari cyangwa akavuyo. Ibi bigutera kwishora mu kazi ndetse ukumva wicira urubanza kandi wibwira uti: "Hariho byinshi byo gukora".
Yesu yabwiye abigishwa be ko bakwiye gufata ikiruhuko. Arababwira ati 'Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.' Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n'uruza, babura uko barya'.Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.
Ntutinye niba uri m u bushake bw'Imana
Mubyukuri gukorera Imana iyo ubikoranye umutima ukunze ntabwo bidukomerera. Icyo dusabwa ni ukugenda uko imbaraga zacu zingana, ndetse tukagira n'umwanya wo gufata akaruhuko.'Kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye (Matayo 11:30).
Kuruhuka ni ingenzi mu buzima kandi Yesu ari hafi yacu kugira ngo adusubizemo intege.
Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza (Zaburi 23:2-4).
Mbese wowe ku giti cyawe ni iki ukunda? Hitamo kujya muri parike cyangwa ahandi hantu hagufasha kuruhuka, bigereranye no kujya mu bitaro bitewe no kutaruhuka? Mubyukuri, ntabwo Imana izagombera kugutumaho, ahubwo ni ahawe ho gukoresha ubwenge bwawe bwite.
Muri macye birakwiye kuruhuka kuko ni ingenzi mu buzima, kandi burya roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri muzima kugira ngo umuntu abe yubakitse mu mubiri , mu maranagamutima ndetse no mu mwuka ni uko umuntu yiha gahunda yo gufata ikiruhuhuko mugihe gikwiye.
Source: www.topchretien.com