Umuhanzi akaba n'umuganga ku bitaro bya Kabutare, Twizerimana Ferdinand; uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya 'T. Ferdinand,' yashyize hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, yitwa 'Uhoraho ndakwinginze.' Yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 12 ugushyingo 2021, yishimirwa n'abantu batandukanye kubera ubutumwa bwiza bwiganjemo.
Iyi ndirimbo ihumuriza imitima iremerewe n'ibibazo n'agahinda, T. Ferdinand yayishyize hanze nyuma y'ibyumweru bike asohoye amashusho yindi ndirimbo yitwa 'Ndagushima Mana'. T.Ferdinand, avuga ko iyi ndirimbo yayise iri zina 'Uhoraho ndakwinginze', 'kuko yabera isengesho uwo ari we wese, usaba Imana ngo imutabare mu bigeragezo ahura nabyo buri munsi'. Ati 'ni indirimbo imeze nk'isengesho ry'umuntu wagiye kure y'Imana, ushaka kuyigarukira, uyitakambira ngo igume mu buzima bwe.'
Uyu muhanzi ufite ijwi ryiza ritambutswamo ubutumwa bwiza, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 7; harimo imwe yabashije gukorera amashusho yitwa 'Ndagushima Mana' n'izindi 6 zikoze mu buryo bw'amajwi gusa (audio). Iyi ndirimbo nshya yise 'Uhoraho ndakwinginze', yakorewe muri 'The Winners Record.'
T. Ferdinand avuga ko ibihangano bye biboneka cyane kandi mu buryo bworoshye. Kuri YouTube wazisangaho kuri konti ye yitwa 'Twizerimana Ferdinand Official.' Ushobora no kubona indirimbo ze ku maradiyo yose akorera mu mujyi wa Huye. Ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ni Twizerimana ferdinad cyangwa paje ye yitwa Twizerimana Ferdind official. Kuri Instagram ni T. Ferdinand 250.
Â
INDIRIMBO UHORAHO NDAKWINGINZE: https://youtu.be/ESWHKJTvzvo
INDIRIMBO NDAGUSHIMA MANA: https://youtu.be/2MdXB67BFCA
Â
Inkuru yanditwe na NDAYAMBAJE Felix.