Mugenzi wawe akeneye kukubonamo umumaro muri iki gihe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo. Filimoni 1: 2

Mu isi tubaho mu buzima butandukanye, ariko buri wese uko ari Imana yamuhaye inzira yo gukoreramo umugisha binyuze muri mugenzi we, kuko buri wese agira icyo akenera ku wundi.

Muri byose rero, umukoro ukomeye abantu dufite ku isi, ni ugushyira mu bikorwa itegeko ry'Imana ridusaba kugira urukundo [(Ukunde mugenzi wawe nk'uko Wikunda) Abalewi 19:18, Matayo 19:19, Abaroma 13:9]. Kandi tukabikora tutarambirwa ndetse tutinuba kugeza ku munsi wa nyuma w'ubuzima bwacu, kuko Imana nayo ntijya yinubira kudukorera ibyo tuyisaba.

Icyo Imana igushakaho ni uko mugenzi wawe akubona nk'umugisha kuri we, ni uko abona kugira neza kw'Imana binyuze muri wowe. Ese wumva hari icyo urusha undi? Yego hari benshi ufite ibyo urusha ndetse bifuza kugera ku rwego ugezeho. Ese wibaza ngo ni ryari runaka ankeneye? Agukeneye uyu munsi.

Ntiwavuga ko ukunda Imana, wirengagije ikibazo mugenzi wawe afite. Ntiwavuga ko ukorera Imana utarabona, umuturanyi wawe muziranye, wabonye ukanamenya ibye yabuze icyo agaburira abana, yaburaye se, yarembeye iwe ku bwo kubura ubushobozi, kandi hari icyo wowe wakora akoroherwa. Uyu munsi wagira icyo ukora ukabera abandi umugisha.

Ntabwo twakijijwe ku bw'imirimo myiza twakoze ahubwo ni ubuntu, ariko tumaze kwizera Yesu, tugakizwa Yesu yaduhaye itegeko ryo gukora imirimo myiza, ndetse twasobanukiwe ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. (Abefeso 2:10). Ndetse niyo tuzahemberwa nitugera mu ijuru.

Gukorera Imana ni ugukorera abantu. Uyu munsi, mugenzi wawe akwiriye kukubonamo igisubizo kimuhembura, umuruhure umutima.

Imana ibahe umugisha kandi iduhe umutima ukunda abandi nkatwe ubwacu.

Inyigisho yateguwe na Ev. Ernest Rutagungira

Source: InyaRwanda.com

Wanakurikira kandi iyi nyigisho igendanye no gufasha

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mugenzi-wawe-akeneye-kukubona-nk-uw-umumaro-muri-iki-gihe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)