Ubuyobozi bw'ikigo cy'ishuli ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye buravuga ko kubera ubucucike bw'abanyeshuri bafite muri uyu mu mwaka bahisemo kujya gutira intebe ndetse n'ameza kugirango babashe kwigisha abana. Gusa, ikibazo cy'ibyumba nacyo ni ingorabahizi.
Kayijire Florent uyobora iki kigo avuga ko bafite inyubako zidahagije ku buryo batiye inyubako kiriziya Gatorika ariko mu mwaka wa 4 ho hari ubucucike cyane. Ibi bituma abana biga batisanzuye, imikoro bahawe nayo ntibayikore neza kubera ko kwandika bibagora. Uyu muyobozi, avuga ko babonye intebe bakanubakirwa ibindi byumba byafasha kubera ko n'intebe bafite ari izo batiriye.
Yagize ati' Nkuko mubibona dufite abana benshi biga mu mwaka wa kane niho ubona biganje cyane kuko usanga intebe yicaraho abana 5 cyangwa 6 bityo bigatuma biga batisanzuye, bigatuma umwarimu atabaha igihe kingana cyo kubageraho ndetse nabo ntabwo bisanzura ngo bakore imyitozo ariko nibura tubonye ibindi byumba bishya byadufasha'.
Abarimu bigisha mu myaka ya 3 n'uwa 4 bavuga ko bafite ubucucike bwinshi kuko abana bakwiye kwicara ari batatu ku ntebe ariko kubera imiterere y'icyumba bigatuma abana biga nabi kubera ko batabasha kwandika bisanzuye no kuva mu myanya yabo bagiye hanze ku bwiherero ndetse no mu gihe cy'imyitozo bikabagora, umwalimu igihe akosora nabwo biramugora kuko bafite n'igihe gito cyo kuba bari kumwe naba bana.
Umwe muri aba yagize ati' Murabibona ko intebe yakagombye kwicarwaho n'abana 3 cyangwa 2 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko urabonako hari ahicaye abarenga uwo mubare kuko ari 5 na 6 bityo rero bigatuma abana biga nabi, no kwandika birabagora ukongeraho ko usabye uruhusa agiye ku bwiherero bose bagomba guhaguruka kugirango abone uko asohoka mu ntebe. Natwe abarimu biratugora kubera ko bose ntabwo tubageraho kuko dufite imibare ikabije y'abanyeshuli mu ishuli rimwe, aho biga igitondo n'ikigoroba bose usanga ari 90â³.
Ndagijimana Theoneste urerera muri kino kigo, avuga ko iki kigo gikundwa n'ababyeyi benshi kandi kinayobowe neza, asaba ko nibura bakwiye kongera ibyumba byo kwigiramo bikagabanya ubucucike.
Yagize ati' Iki kigo ni cyiza kandi kigisha neza abana. Ubona ko abandi babyeyi bahakunda kuko banavuga ko kiyobowe neza bigatuma abafite abana bose bifuza kurerera muri iki kigo gusa bishobotse bakongererwa ibyumba abana bakiga neza bisanzuye'.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, Mukagatana Fortune avuga ko ubucucike bugaragara burimo gushakirwa umuti. Ahamya ko hagiye kuboneka intebe ndetse n'amashuli mashya akazafasha kwakira abana bayegereye bajyaga ku bindi bigo, gusa ngo birasaba gukomeza kwihangana ariko no gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Fortune ati 'Nibyo hari ahagaragara ubucucike ku ntebe ariko turimo gukoresha intebe kugirango tuzibahe maze abana bige neza ndetse hariyongeraho ko ibigo by'amashuri bishya bitaratangira gukoreshwa nabyo nibimara kuzura ababituriye bose bazabijyanwaho bityo bigabanye ubucukike mu gihe ibigo bizaba byamaze kwakira abana begereye ibigo bibegereye'.
Mu karere ka Muhanga harimo kubakwa ibigo bishya byinshi byitezweho kugabanya ubucucike bugaragara mu bigo by'amashuri abanza n'Ayisumbuye, gusa iki kigo cy'ishuli ribanza gifite abanyeshuri 600 bigira mu byumba 9 gusa.
AKIMANA Jean de Dieu