Iyo mibiri yatangiye kuboneka ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo abahinzi bahingaga mu murima wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo.
Abahinzi ni bo bayibonye bwa mbere bahita babimenyesha Ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kabgayi, Ibuka n'inzego z'ibanze.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko aho iyo mibiri ari ahantu hari harahungiye Abatutsi benshi muri Jenoside.
Ati 'Bamaze kubitumenyesha igikorwa cyo gushakisha kirakomeza, ubu hamaze kuboneka imibiri igera kuri 57. Uyu munsi twashakishije ngo turebe ako aho twari twakuye iyo hari indi, ariko ntitwashobora kugira iyo tubona.'
'Ariko kubera ko aho hantu yakuwe ari ahantu hari harahungiye Abatutsi benshi bahigwaga muri Jenoside no mu minsi iza tuzakomeza ibikorwa byo gushakisha kuko mu nkengero z'aho hari abantu benshi bahiciwe.'
Yakomeje avuga ko impamvu bari barahahimbye kuri CND ariko uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusi hahungiye Abatutsi benshi noneho Interahamwe zihahimba gutyo zihagereranye no kuri CND [ahari Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura] i Kigali ahabaga Inkotanyi.
Kugeza ubu imibiri yamaze kuboneka yajyanywe ku Murenge wa Nyamabuye kugira ngo hategurwe neza uko izashyingurwa mu cyubahiro.
Rudasingwa yashimiye abatanze amakuru y'uko babonye iyo mibiri, asaba n'abandi baba bayafite kuyatanga kugira ngo hamenyekane aho Abatutsi bagiye bicirwa n'aho bashyizwe.
Yibukije ko umuntu utanze amakuru aba agize neza kandi ntawe uzabimuryoza amushinja ko ari we wishe abo bantu.
Aho i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 50 bari baturutse muri Perefegitura ya Gitarama na Gisenyi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Inkotanyi zabohoye Kabgayi ku itariki ya 2 kamena 1994 zirokora bamwe mu Batutsi bari basigaye bataricwa.