Ni itangazo urwo rugaga ruvuga ko rwanditse rubisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.
Perezida w'Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, abajijwe icyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro yavuze ko babisabwe n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse na Polisi.
Ati 'Icya mbere turabanza tukubahiriza amabwiriza, igikurikiraho rero wenda hazabaho kubiganiraho tukareba ngo 'ese kuri ibyo bisabwa ni iki gikenewe cyangwa se bimeze gute'. Icyangombwa ni ukubanza kubahiriza amabwiriza. Numva rero nimuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere igisubizo kiribuboneke.'
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, yabwiye IGIHE ko uwo mwanzuro wafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kuko hari abasigaye bajya kunywera muri restaurant bagasinda bagasabana.
Yasobanuye ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari abajya muri restaurant nk'abagiye kurya ariko bagerayo bakanywa inzoga bagasinda bagasabana bikaba intandaro y'ikwirakwira rya COVID-19.
Ati 'Twafashe uwo mwanzuro tumaze kubona ko umubare munini w'abo duhana barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari abafite restaurant baba bahinduye utubari. Ikindi ni uko abo dukunze gufata ku mugoroba batinze gutaha baba basinze kandi tuzi ko utubari dufunze, bivuze ko baba banywereye muri restaurant.'
Yakomeje avuga ko bafashe icyo cyemezo mu gukumira kuko bari bamaze kubona ko umubare w'abandura COVID-19 ukomeje kwiyongera ndetse n'abo iri kwica nabo bari kwiyongera.
Bahisemo kubuza abafite restaurant gutanga inzoga ku bakiliya kugira ngo bitazagera ku rwego rwo gushyira Akarere kose muri Guma mu Rugo bitewe n'abantu bamwe barenga ku mabwiriza nkana.
Yagiriye inama abantu ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 bakwiye kwitoza gutwara amafunguro bakayafatira aho bari aho kwicara muri restaurant umwanya munini barya.
Ati 'Abantu nabagira inama yo kugira umuco wo gutwara ibiryo bakabirira aho bari aho kuza kwicara muri restaurant kuko ibihe turimo ntabwo bisanzwe.'
Yibukije ko ibyemezo bifatwa bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 bitagamije guhana abaturage cyangwa kubangamira ibikorwa byabo by'iterambere.
Yavuze ko umuntu ushaka kunywa inzoga ashobora kuyigura akajya kuyinywera iwe mu rugo.
Yasabye abaturage n'inzego z'abikorera ubufatanye mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kibasiye u Rwanda n'Isi muri rusange, abibutsa ko nigitsindwa ibikorwa bizongera gukomorerwa bigakorwa mu bwisanzure.
Hirya no hino mu gihugu hakunze gufatirwa abantu bagiye kunywera inzoga muri restaurant bakazihindura utubari.
Ibihano bikunze gutangwa birimo gufunga izo restaurant, guca amande ba nyirazo ndetse no guhana abazifatiwemo abanywa inzoga.