Mukandutiye umugore umwe rukumbi ureganwa na ba Rusesabagina, ni muntu ki ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakurikiranira hafi amakuru y'ubutabera mu Rwanda, iri zina ryaravuzwe muri 2019 ubwo mu Rwanda hakirwaga abanyarwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakabonekamo umugore wari warahinduye amazina nyamara akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse yarabihamijwe n'Inkiko Gacaca.

Uwo nawundi ni uyu Angeline Mukandutiye uvugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye ibikobwa bya Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe uyu mugore waje atahukanye n'abahoze ari abarwanyi ba FDLR, yahise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Magerageze kugira ngo arangize igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n'Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w'uburezi muri Nyarugenge, afatwa nk'umwe mu bagize uruhare runini mu bikorwa bya Jenoside muri Nyarugenge kuko ari mu batozaga Interahamwe afatanyije na Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali mu gihe cya Jenoside.

Ni gute yaje mu rubanza ruregwamo abarimo Rusesabagina ?

Muri uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina, Angeline Mukandutiye aregwa icyaha kimwe ari cyo kuba mu mutwe w'iterwabwoba.

Amakuru avuga ko aho yari amaze igihe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari umwe mu bakomeye mu mutwe wa FLN wabyawe n'impuzamashyaka ya MRDC yashinzwe na Paul Rusesabagina.

Abari abarwanyi muri uriya mutwe na bo bai gukurikiranwa n'inkiko zo mu Rwanda, bavuga ko Angeline Mukandutiye yari komiseri muri FLN akaba yari ashinzwe kwinjiza abakobwa muri uriya mutwe.

Mukandutiye Ni muntu ki ?

Angeline Mukandutiye wagize uruhare mu bitero byagabwe kuri Sainte Famille byaguyemo Abatutsi benshi, ubusanzwe yavutse mu Mutarama 1951 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Ferefegitura ya Gisenyi.

Yeruye ko ari mu bikorwa byo kwanga Abatutsi kuva mu 1990 ubwo umuvandimwe we Colonel Gervais Rwendeye yagwaga mu gitero cy'ingabo za RPF-Inkotanyi zari ziri mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Gervais Dusabemungu uzi Mukandutiye, yabwiye The New Time ati 'Icyo gihe yatangiye kwijundika Konseye wa Segiteri Rugende, Pierre Bushishi kubera ko yakomokaga i Gitarama mu Nduga kandi akaba ari igice cyafatwaga nk'ibyitso by'Inkotanyi.'

Mukandutiye ubwe ngo yajyaga mu bitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yabaga yambaye ikote rya Gisirikare afite n'imbunda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mukandutiye-umugore-umwe-rukumbi-ureganwa-na-ba-Rusesabagina-ni-muntu-ki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)