Muri Amerika imbwa yarazwe imitungo ihwanye n'amafaranga asaga miliyoni 5 z'amadolari – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ubu umubyeyi araga umwana we wamwitwayeho neza cyangwa mu gihe imyitwarire ye itamunyuze akaba atamuha n'akangana urwara rwo kwishima mu mitungo ye, umugabo w'i San Francisco ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika we yaraze imbwa ye imitungo ye kubera ko yamubaniye neza.

Bill Doris uherutse kwitaba Imana ku wa 24 Ugushyingo 2020, ntiyari yarigeze ashyingirwa ndetse nta n'umwana yagiraga. Yapfuye afite imyaka 83, asiga abwiye inshuti ye ya hafi yitwa Martha Burton kuzita ku mbwa ye, Lulu, bari bamaranye imyaka umunani basangira akabisi n'agahiye.

Lulu yarazwe na shebuja umutungo wa militoni 5$

Nyakwigendera ajya gupfa yasize avuze ko Lulu ye ayiraze umutungo we wa miliyoni 5$ (asaga miliyari 4.9 Frw), ndetse ategeka ko Burthon agomba kuzajya ayitaho agahabwa umushahara buri kwezi.

Uwo mukecuru w'imyaka 88 yatangaje ko n'ubusanzwe Doris akiri muzima ari we wari ushinzwe kwita kuri Lulu, igihe shebuja yabaga yagiye mu yindi mirimo adahari.

Burthon yavuze kandi ko we na Lulu nta buryo abona uwo mutungo bazawutakazamo, ashimangira ko azarinda isezerano ry'inshuti ye agaharanira gushimisha iyo mbwa umunsi ku munsi ndetse akayereka urukundo.

 

Burthon w'imyaka 88 y'amavuko buri kwezi azajya ahemberwa kwita kuri Lulu

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/muri-amerika-imbwa-yarazwe-imitungo-ihwanye-namafaranga-asaga-miliyoni-5-zamadolari/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)