Bose bitabiriye Miss Rwanda 2020
Umutesi Lea ufite numero 27 ari mu bakobwa bahagaze neze mu matora ari kubera interinete. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare 2021, yari ari ku mwanya wa Gatatu mu bafite amajwi menshi. Babiri bamuza imbere barimo Kabagema Lalia ufite nimero 11, na Musango Natalie ufite nimero 19.
Ali Kiba umuhanzi wo muri Tanzania ukomeye muri Africa y'Uburasirazuba aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea mu irushanwa rya Miss Rwanda birasakuza ku mbuga nkoranyambaga ku buryo byongereye Umutesi Leah umurindi, igikundiro no kumenyekana muri iri rushanwa.
Nyuma y'uko ibi bibaye, uyu mukobwa aganira na InyaRwanda TV yavuze ko ubu hakenewe gushaka ibisonga gusa kuko ariwe uzaba Miss Rwanda 2021. Nyuma yo kuvuga aya magambo yabaye nk'ukoza agati mu ntozi!Â
Umwaliwase Claudette, Musana Teta Hense, na Gaju Evelyne basanzwe bafite ubunararibonye muri iri rushanwa rya Nyampinga w'Igihugu dore ko atari ubwa mbere baryitabiriye, kuko baryitabiriye umwaka n'ushize, bakoresheje amagambo akomeye, bahise bamusubiza binyuze mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda TV.
Umwaliwase Claudette wagarukiye muri Pre- selectition umwaka ushize yagize ati "Lea nta n'ubwo muzi, uwo muntu ntazi rero uvuga ngo afite ikamba! Nyine nawe afite ikamba ku giti cye, kuko buri wese ajyamo hariya ashaka kuba Miss Rwanda. Kumuvugaho ntamuzi byangora gusa icyo nzi ni uko ikamba ari iryanjye".Â
Twamubwiye ko agomba gusigarana ko Leah yavuze ko ariwe Miss Rwanda, maze Umwaliwase avuga ko uriya Lea akwiye gusigarana ko ikamba atari irye.
Umwaliwase Claudette afite numero 30. Kumutora wajya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 30 hanyuma ukohereza kuri 1525
Mugenzi we Musana Teta Hense wagarukiye mu 10 ba nyuma umwaka ushize yagize ati "Icyo namubwira ni byiza kuba umuntu yifitiye icyizere sitwakubwiye ko natwe dufite amakamba buriya natwe hari abavuga bati gute se kandi ari iryanjye! Nakomeze agire icyizere ariko ntiyumve ko ari kuvuga ngo afite ikamba gusa amenye ko natwe turi gukora ubwo nyine uzashobora azaritwara".
Musana Teta Hense kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 18 ukohereza kuri 1525
Ku ruhande rwa Gaju Evelyne nawe umwaka ushize wagarukiye muri Pre-selection yagize ati "Nabe atwika! Njyewe icyo nabwira Leah n'abandi kuko n'undi wese uzakunyura mu maso azakubwira ko ikamba ari irye, ntabwo ikamba bazarimuha kugira ngo yitirirwe kuba Miss Rwanda gusa, ahubwo ni ukubera ijwi abakobwa bose bari mu gihugu n'urubyiruko. Azamenye icyo agomba gukora kugira ngo azagire icyo amarira abanyarwanda".
Gaju afite numero 30. Kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 5 hanyuma ukoheraza kuri 1525
Kugeza ubu amatora arakomeje mu guha amahirwe abakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021! Tariki 06 Werurwe 2021 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) hazaba umuhango uzatambuka 'LIVE' kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official, uyu muhango ukazatangarizwamo abakobwa 20 batsinze.
REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NABO
REBA HANO UKO LEA YAVUZE KO ARI WE MISS RWANDA 2021 HASIGAYE GUSHAKA IBISONGA
VIDEO: Patrick Promotor - InyaRwanda Tv