Musanze: Umwana w'imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y'iminsi itatu arohamye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y'aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati " Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y'aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima"

Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n'abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n'ahageza kuri metero 168 z'ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)