Musanze: Uruhinja ruzima rwatoraguwe mu bwiherero bw'ikigo cy'amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'uko uyu mwana yatawe muri ubu bwiherero yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Gashyantare 2021, ubwo Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano Dasso rukorera mu Murenge wa Gacaca rwahabwaga amakuru n'abaturage bahanyuraga ko haba harimo umwana waririragamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacaca, Anaclet Habinshuti, iri shuli riherereyemo, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uru ruhinja rwajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri kandi ko rumeze neza nta kibazo tugaragaza.

Ati " Byamenyekanye ku mugoroba Dasso zikora ibishoboka zimukuramo akiri muzima, ubu ari kwa muganga ariko nta kindi kibazo yari yagaragaza ameze neza, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yabikoze kuko ntawe turakeka kuko n'iryo shuri ntabwo rizitiye n'ababa bari inyuma yaryo babikora.'

Uru ruhinja bigaragara ko rumaze iminsi mike ruvutse, ruri kwitabwaho mu Bitaro bya Ruhengeri ngo harebwe niba nta kindi kibazo gikomeye rwaba rwahuye nacyo nyuma yo gukurwa mu Kigo Nderabuzima cya Karwasa cyarwakiriye mbere.

Uruhinja rwatangiye kwitabwaho ngo harebwe niba nta kibazo gikomeye twahuye nacyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-uruhinja-ruzima-rwatoraguwe-mu-bwiherero-bw-ikigo-cy-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)