Musanze : Uruhinja rw'iminsi itatu rwakuwe mu musarani w'ishuri rugihumeka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana w'umuhungu warokowe agihumeka, yabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahita ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo abagore bariho bakora repetition y'indirimbo muri ririya shuri rya G.S Karwasa, umwe muri bo yagiye kwitaba telephone hanze yumva uruhinja ruri kuririra mu musarani, ahita amenyesha abandi, barukuramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko ubuzima bw'uriya mwana bwarokowe na bariya bagore bari baje gusubiramo indirimbo.

Yagize ati 'kuko aho bari bari kwigira hegereye umusarani agira amatsiko ajya kureba yumva ruri kuririra mu musarani, ni ko gutabaza, tuhageze turukuramo rukiri ruzima, ntitwabashije guhita tumenya uwarutayemo.'

Avuga ko uyu mwana bahise bamujyana ku kigo Nderabuzima kiri hafi aho ariko nyuma baza guhita bamwohereza ku bitaro bya Ruhenderi.

Yagize ati 'Hari hakibona, urumva saa kumi n'ebyiri zari zikiburaho iminota, birumvikana ko rutiriwemo. Ubwo twahageze tumena beton dukoresha isuka kugira ngo hatagira imyanda ikomeza kumujyaho, twoherezamo umuntu aramanuka arukuramo birumvikana rwari rwuzuyeho umwanda duhita turujyana mu kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho twamukoreye ubufasha bwihuse nyuma dutumiza Ambulance (imbangukiragutabara) tumujyana mu bitaro bya Ruhengeri'.

Ubuyobozi kandi butangaza ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba wataye uriya mwana mu musarani ndetse no gushakisha uwaba amwitaho akazaba anamurera.

Photo : Kigali Today

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uruhinja-rw-iminsi-itatu-rwakuwe-mu-musarani-w-ishuri-rugihumeka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)