Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa muganga ukekwaho gusambanya no kwica umukobwa w'imyaka 17 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza ku wa 25 Mutarama 2021 rwemeje ko Maniriho afungwa iminsi 30 y'agatenyo, ariko ahita ajuririra iki cyemezo.

Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro ubu bujurire, aho rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zitatuma Maniriho arekurwa ngo akurikiranwe ari hanze.

Umucamanza yavuze ko kuba Maniriho avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko avuga ko yafashwe ku wa 5 Ugushyingo 2020, akarenza iminsi igenwa n'itegeko, ngo ko nta bimenyetso bifatika agaragaza kuko inyandiko yakozwe n'Ubugenzacyaha igaragaza ko yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020.

Urukiko rwanagaragaje ko kuba Maniriho yariyemereye imbere y'Ubugenzacyaha ko yasambanyije uwo mwana ubugira kabiri, ndetse akanamutera inda nyuma akajya amuha amafaranga mu buryo butandukanye kugira ngo akuremo iyo nda, ibintu ngo yavuze ko yangaga ko yafungirwa gutera umwa inda akava mu ishuri, Urukiko rwavuze ko ari impamvu ikomeye ituma akekwaho ibyaha aregwa.

Ubwo Maniriho yaburanaga ku wa 3 Gashyantare 2020 mu bujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku ifungwa n'ifungurwa yasobanuye ko kuba yaremeye bimwe mu byaha aregwa yabitewe n'uko abamufunze bamukoreye ibikorwa bibabaza umubiri birimo gukubitwa ndetse ngo anafatirwaho imbunda, ari nabyo byatumye yemera icyaha.

Urukiko rwavuze ko ibi bizasuzumwa neza ubwo urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye ko imyanzuro yafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza ifite ishingiro, narwo rutegeka ko Maniriho akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ibyaha aregwa ari iby'ubugome, ndetse ko aramutse arekuwe byabangamira iperereza.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n'icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance w'imyaka 17.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwanze-ubujurire-bwa-muganga-ukekwaho-gusambanya-no-kwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)