Musanze : Uwari V/Mayor yongeye gukatirwa imyaka 5 yari yajuririye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihano cyo gufungwa imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni imwe, yari yagihawe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze arakijuririra ngo kuko yumvaga igihano yahawe kiremereye kandi yaraburanye yemera icyaha.

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwajuririwe iki gihano, kuri uyu wa Gatatu rwasomye umwanzuro warwo rwemeza ko kiriya gihano kigumaho.
Uregwa yisobanuraga avuga ko yasabye imbabazi uwo yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse ko yazimuhaye.

Urukiko ruvuga ko rutashingira ku bivugwa n'uregwa kuko ziriya mbabazi avuga zitigeze zitangirwa muri uru rukiko bityo ko rutaziha ishingiro.

Urukiko kandi ruvuga ko kuba uregwa yaraburanye yemera icyaha bidakuraho ko agomba guhanwa mu gihe ibyaha ashinjwa bimuhamye.

Muri ubu bujurire kandi Ubushinjacyaha na bwo bwasabaga ko igihano cyahawe Ndabereye Augustin ari gito, bugasaba kumuhamya icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye ndetse ngo rukamuhamya n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwabakoreraga mu rugo.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uregwa yahanishwa igifungo cy'imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw aho kuba imyaka itanu n'ukwezi kumwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

Uru rukiko rukuru rwavuze ko ibyavuzwe n'Ubushinjacyaha bidafite ishingiro kuko nta bimenyetso simusiga bwagaragaje, rutegeka ko igihano cyatanzwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kigumaho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwari-V-Mayor-yongeye-gukatirwa-imyaka-5-yari-yajuririye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)