Umukobwa witwa Mushimiyimana Jacqueline w'Umurundi wari wujuje imyaka 19 y'amavuko yagiye kwizihiriza isabukuru ye y'amavuko ku muhungu bakundanaga hamwe n'izindi nshuti ye birangira apfiriyeyo.
Nk' uko impanuro ibikesha Ikinyamakuru Jimbere cyanditse ko uyu mukobwa wari usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga, yatunguwe n'inshuti ze zitandukanye zirimo n'umusore bakundanaga zimukorera umunsi mukuru udasanzwe mu rwego rwo kwifatanya na we ibyishimo.
Umuryango w'uyu mukobwa watangaje ko icyatunguranye ari uko nyuma yo kwishimana, umukobwa wabo bamuzanye mugitondo yapfuye nyuma yo kuva mu rugo ahamagawe na bagenzi be bari bifuje kumutungura kuri uyu munsi.
Bati: 'Jaqueline yari yujuje imyaka 19 kuri uyu wa 24/02/2021, inshuti ze zari zamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba, amaze kubitaba aho bamuteguriye, agiye ntiyatashye, bukeye mu ma Saa tanu twagiye kubona tubona umuhungu basanzwe bakundana n'indi nshuti ye bazanye umurambo we kuri tax moto, yapfuye.'
Uyu musore wakundanaga n'uyu mukobwa hamwe n'uwo barikumwe bazanye umurambo w'uyu mukobwa bahise batabwa muri yombi na Polisi kugirango hatangire iperereza hamenyekane icyishe uyu mukobwa.
Mushimiyimana Jacqueline yizihirije isabukuru y'amavuko ku nshuti ze apfirayo