Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague na Fitina ba APR bari mu babengutswe n'amakipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yabengutswe aba bakinnyi ntiyavuzwe gusa ngo bari mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino bakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi yagarukiye muri 1/4 cya CHAN.

Abo ni Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague na Omborenga Fitina ba APR FC ndetse na Hakizimana Muhadjili.

Hari abakinnye CHAN bamaze kubona amakipe

Umukinnyi Saidi Kyeyune w'Ikipe ya Uganda akaba sanzwe anakinira URA FC, ubu ni umukinnyi w'ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan.

Uyu mukinnyi yigaragaje atsinda ibitego bibiri by'amashoti ya kure yatsinze Togo na Maroc muri iri rushanwa rya CHAN.

Peter Muduhwa myugariro wa Zimbabwe na we ubu ni umukinnyi wa Simba SC yo muri Tanzania aho yari avuye mu ikipe ya Highlanders FC yo muri Zimbabwe.

Simba kandi yanasinyishije umukinnyi wo hagati wa DR Congo Doxa Gikanji, akaba yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

Soumaila Ouattara wa Burkina Faso usanzwe akinira Rahimo FC na we yamaze kwerekeza muri Raja Casablanca yo muri Maroc.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mutsinzi-Ange-Byiringiro-Lague-na-Fitina-ba-APR-bari-mu-babengutswe-n-amakipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)