Neymar Jr yahishuye impamvu atifuza gukina muri shampiyona yo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Neymar Jr byigeze kuvugwa ko yifuzwa n'ikipe ya Manchester United ubwo yatozwaga n'Umuholandi Louis Van Gaal,gusa uyu mukinnyi yavuze ko adashimishwa na Premier League kubera ko isaba gukoresha imbaraga z'umubiri cyane ndetse habamo gukoraaho bibyara imvune nyinshi.

Neymar Jr yabwiye Mail ati 'Ntabwo nkunda kureba Premier League cyane gusa numvise ko ibamo imvune nyinshi no gukoranaho mu mukino.Gusa na shampiyona y'Ubufaransa ibamo gukoranaho cyane.'

Neymar Jr yagiye atsinda amakipe menshi yo mu Bwongereza ibitego ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona niyo akinira ubu ya PSG ubwo bari muri Champions League.
Mu nshuro 6 yahuye na Manchester City yayitsinze 5,atsinda kabiri Arsenal ndetse yatsinze rimwe Liverpool na Manchester United.

Mu mukino wibukwa cyane uyu mukinnyi w'imyaka 28 aheruka gutsindamo ikipe yo mu Bwongereza,n'uwo yafashije PSG gutsinda United ibitego 3-1 aho yashwanye bikomeye na Scott McTominay ndetse bivugwa ko yamukuruye imyanya y'ibanga.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yahishuye-impamvu-atifuza-gukina-muri-shampiyona-yo-mu-bwongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)