Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n'abakunzi babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ubwo usanga umukobwa n'umuhungu bakundana ndetse bamaranye igihe kinini mu rukundo, maze umukobwa yabona umusore bakundana nta gahunda y'ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo, agakora ibishoboka byose ngo ubukwe butahe, ariko nyamara usanga biteza ibibazo birimo kubengwa, kubarisha nabi umusore, ubukene nyuma y'ubukwe.

Aya ni amakosa akorwa n'abakobwa iyo bashaka gukora ubukwe vuba na vuba:

1.Guhindura idini:

Hari ubwo umukobwa aba akundana n'umusore badahuje idini n'imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n'ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba, umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

2.Kuvuga ubukwe cyane:

Usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n'abasore bakundana, bakabibwira abantu bose b'incuti n'imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira. Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibyabo ndetse bamubaza ubukwe, ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy'ubukwe, ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

3.Kurata ubukire:

Hari abandi bakobwa usanga bazi ko abahungu bakunda ubutunzi, maze bakajya biyemera amafaranga n'imitungo badafite kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye. Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba, ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene bwaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

4.Kuryamana:

Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n'umusore ariko batararyamana, maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko ari bwo buryo bwo kumwereka urukundo, maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba. Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari n'ubwo batabana.

5.Kwiteza inda:

Umubare munini w'abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo, ariko abenshi ntibibahira kuko hari n'ubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

Ibi ni bimwe mu by'abakobwa bakora iyo bakundanye n'abasore igihe kirekire bakabona nta gahunda y'ubukwe ya vuba kandi bo babukeneye, maze bagatangira gushaka uburyo bafata umwanzuro, kandi akenshi ntibibahire bwanaba nyuma yaho hakazaba ingaruka.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ngaya-amakosa-akomeye-abakobwa-bakora-bazi-ko-azabafasha-guhita-barongorwa-nabakunzi-babo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)