Ngoma: Grenade yaturikanye abagore babiri mu murima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021, ahagana saa Tanu z'amanywa mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma.

Amakuru avuga ko iyi grenade yabonywe n'abagore babiri bari mu murima bahinga barayitegereza basanga ntibayizi. Nyuma ngo umwe yahise abangura isuka arayikubita kugira ngo ayishwanyaguze barebemo imbere ihita ibaturikana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo, Nyamutera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bagore ikabakomeretsa.

Yagize ati 'Ni abadamu babiri bari mu murima bahinga bisanzwe noneho baza kubona grenade ntibamenya ko ariyo, umwe ayikubita avuga ko ako kantu ari keza. Kubera ko yari iri mu byatsi yahise icumba umwotsi, bariruka, mu gihe birukaga rero nibwo yahise iturika, ibishashi byayo birabatarukira barakomereka mu buryo bworoheje.'

Gitifu Nyamutera yakomeje avuga ko umwe yakomeretse ku kuguru undi akomereka mu rubavu mu buryo bworoheje kuko bose n'ubundi bahungaga.

Yakomeje agira ati 'Urebye ntabwo bikomeye cyane kuko twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bitabwaho ku buryo ejo bazataha, ntabwo bakomeretse cyane.'

Abaturage basabwe kwirinda gucokoza ikintu cy'icyuma babonye kidasanzwe kuko hari ubwo gishobora kubaviramo ibibazo kikabaturikana.

Inzego z'umutekano zageze ahaturikiye grenade ndetse zinashakisha niba hafi haba hari izindi ziraheba.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwasabye abaturage kujya bitondera gushwanyaguza ikintu cy'icyuma batazi mu kwirinda ibyago bishobora gutera.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-grenade-yaturikanye-abagore-babiri-mu-murima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)