Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy’imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.
Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y’imyaka itatu.
Ati “Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n’icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk’abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.”
Yakomeje ati “Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n’icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n’umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.”
Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by’ukuri nta masezerano y’ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.
Mu byifuzo by’aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n’uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n’amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw’uru ruganda kuko rwabuguze n’abo baturage kandi rubifitiye gihamya.
Ati “Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y’imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.”
Umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n’abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.
“Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk’ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy’uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy’umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.”
“Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n’akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y’ubugure mu gihe gito gishoboka.
Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y’aba baturage n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-27-y-abasigajwe-inyuma-n-amateka-irashinja-uruganda-rw