Rutahizamu wa PSG, Neymar Jr akomeje kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi,ndetse ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukinnyi wakundanaga n'umunyamideli, Natalia Barulich bakaza gutandukana, byavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Emilia Mernes, ariko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko byamenye ko uyu mukinnyi ari kwiruka cyane ku munyamideli Chiara Nasti ukurikirwa na Miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram.
Umunyamakuru w'umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati'Nta foto n'imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy'umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda'.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/nguyu-umukobwa-wuburanga-buhebuje-ukomeje-gusaza-umutima-wa-neymar-jramafoto/